Ibisakuzo ni bumwe mu buryo bw’ibiganiro by’umuco nyarwanda abakuru mu bihe bya kera bakoreshaga batebya mu biganiro ariko kandi bungurana n’ubwenge kuko byabaga ari ibiganiro birimo ubuhanga aho umuntu yavugaga ikintu mu mvugo ijimije noneho abasigaye bakaza kuvumbura icyo yari ashatse kuvuga.
Dore bimwe na bimwe muri ibyo bisakuzo
Sogokuru aryoha aboze :Umuneke
Kati kaci kati hwi !: Agaca mu nkoko
Kashira amanga karakanyagwa: Agacumu kica inkurikirane
Akari inyuma ya Ndiza urakazi: Inyana mu nda ya nyina
Karirashe kariterura karaswayo: Urukwavu rw’ishyamba
Kuba ahirengeye siko kwumva: Agasongero k’inzu
Mama arusha nyoko amabuno manini:Igisabo
Nyirabyuma ndashya umugongo :Urusenge
Ca bugufi: Umugabo mu cyanzu
Rwamirenge i Bugoyi:Isake y’inkoko
Zabukatakata zabunombanomba:Inyambo z’umutindi
Mutamu irarenze n’iyayo:Isha mu mukenke
Inzovu rubunga itaha mu mwobo:Ikidasesa
Ingobyi ngari ni yo impekera abana:Uburiri
Kakubagurira:Agahinzi kamwe mu murima
Hirya nakubira no hino biracubangana:Amabondo y’ihene
Nyiraforongo:Amarira y’imbwa
Ubutunguru bubiri bwambutse ingezi:Amaso
Nagutera amacumu yacuzwe n’intoki:Amasuka
Rugambarara ati ndinda tujyane: Amata n’umutsima
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose:Ibigori
Nyiramahenagurwa:Urutare rwo ku nzira
Wambukije umwami utagira amaguru:Urusyo
Katimbagira butimbo:Agahanga k’ifumberi
Mu gikombe ngo gi!:Umuhazi ugwanye umuguta
Ibuguti ibuguti:Umugore ubuguta mu nkanda
Nagutera ikigira izina ntikigire ibara:Umuyaga
Inyuma y’inzu zirabyina inkora:Urugoyi rw’ibishyimbo
Nyabukongoro yamaze inka i Murera:Uruhabuzo
Nagutera igongo ikeba amazi:Uruho
Bwiza bupfuye ubusa:Uruhu rw’imbwa
Ingurukira y’umuvumu yameze mu kivure:Urusogo mu mukokwe
Kwa Bukoco barakocagurana:Urusyo n’ingasire
Source Gakondo.com
TANGA IGITECYEREZO