FPR
RFL
Kigali

Umuco-Ibisakuzo

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/07/2014 13:57
1


Ibisakuzo ni bumwe mu buryo bw’ibiganiro by’umuco nyarwanda abakuru mu bihe bya kera bakoreshaga batebya mu biganiro ariko kandi bungurana n’ubwenge kuko byabaga ari ibiganiro birimo ubuhanga aho umuntu yavugaga ikintu mu mvugo ijimije noneho abasigaye bakaza kuvumbura icyo yari ashatse kuvuga.



Dore bimwe na bimwe muri ibyo bisakuzo

Sogokuru aryoha aboze :Umuneke

Kati kaci kati hwi !: Agaca mu nkoko

Kashira amanga karakanyagwa: Agacumu kica inkurikirane

 Akari inyuma ya Ndiza urakazi: Inyana mu nda ya nyina

Karirashe kariterura karaswayo: Urukwavu rw’ishyamba

Kuba ahirengeye siko kwumva: Agasongero k’inzu

Mama arusha nyoko amabuno manini:Igisabo

Nyirabyuma ndashya umugongo :Urusenge

Ca bugufi: Umugabo mu cyanzu

Rwamirenge i Bugoyi:Isake y’inkoko

Zabukatakata zabunombanomba:Inyambo z’umutindi

Mutamu irarenze n’iyayo:Isha mu mukenke

Inzovu rubunga itaha mu mwobo:Ikidasesa

 Ingobyi ngari ni yo impekera abana:Uburiri

Kakubagurira:Agahinzi kamwe mu murima

Hirya nakubira no hino biracubangana:Amabondo y’ihene

Nyiraforongo:Amarira y’imbwa

Ubutunguru bubiri bwambutse ingezi:Amaso

Nagutera amacumu yacuzwe n’intoki:Amasuka

Rugambarara ati ndinda tujyane: Amata n’umutsima

Abana ba mukeba bambaye imigoma bose:Ibigori

Nyiramahenagurwa:Urutare rwo ku nzira

Wambukije umwami utagira amaguru:Urusyo

Katimbagira butimbo:Agahanga k’ifumberi

Mu gikombe ngo gi!:Umuhazi ugwanye umuguta

 Ibuguti ibuguti:Umugore ubuguta mu nkanda

Nagutera ikigira izina ntikigire ibara:Umuyaga

Inyuma y’inzu zirabyina inkora:Urugoyi rw’ibishyimbo

Nyabukongoro yamaze inka i Murera:Uruhabuzo

Nagutera igongo ikeba amazi:Uruho

Bwiza bupfuye ubusa:Uruhu rw’imbwa

Ingurukira y’umuvumu yameze mu kivure:Urusogo mu mukokwe

Kwa Bukoco barakocagurana:Urusyo n’ingasire

Source Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevine2 years ago
    Ndashaka firime





Inyarwanda BACKGROUND