RFL
Kigali

Ni umwe mu babanje mu kibuga banafasha u Budage gutwara ikombe cy'isi ariko ntiyibuka ko yakinnye

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:17/07/2014 11:02
0


Ni wo munsi wamubereye mwiza kurusha iyindi mu mateka ye, ariko ikibazo ni uko igice kimwe cya wo ari na cyo cy’ingenzi yakibagiwe burundu, aho yabanje mu kibuga akinira u Budage, ariko akaba yibuka ibyabaye mu gice cya kabiri gusa.



Uyu ni Christoph Kramer wabanje mu kibuga akina hagati mu mukino wahuje u Budage na Argentine ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014, ariko akaza kuvamo igice cya mbere kitarangiye nyuma yo kugongana na Ezechiel Garay myugariro wa Argentine.

Kramer

Hari ku munota wa 30 ubwo Christoph Kramer (23) yagonganaga na Ezechiel Garay (2)

Nk’uko Yahoo.fr dukesha iyi nkuru ibitangaza, kuri Kramer umukino watangiriye mu gioce cya kabiri, kuko ibyabaye mbere nta na kimwe yibuka.

Christoph Kramer yagize ati: “Sinibuka byinshi kuri uriya mukino, ndetse nta n’icyo nibuka kirebana n’igice cya mbere. Naje kubwirwa nyuma ko navanywe mu kibuga kubera ikosa nakoreweho. Sinibuka ko nanabanje kujya mu rwambariro. Mu mutwe wanjye numva umukino waratangiriye mu gice cya kabiri.”

Christoph

Kramer ateruye igikombe cy'isi ariko kuba yarakinnye mu mukino wa nyuma byo abibwirwa n'abandi cyangwa akabibona mu mashusho gusa

Uyu musore w’imyaka 23 yarebera ku ntebe y’abasimbura ibyaberaga mu kibuga, ku buryo ashobora kutabona icyo abwira abana be ku byerekeye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2014 yakinnye, ikipe ya Mannschaft y’u Budage yakiniraga igatsinda Albiceleste ya Argentine igitego 1-0 mu minota y’inyongera.

Kramer

Kramer akimara kugwa hasi yatabawe byihuse na Thomas Muller

Christoph

Christoph Kramer yahise ata ubwenge

Kramer

Abaganga bahise bamujyana hanze y'ikibuga

Kramer

Christoph

Christoph Kramer yahise ajya gukomereza umukino we ku ntebe y'abasimbura afasha abandi gufana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND