RURA
Kigali

Myugariro ukomeye wa Arsenal agiye kubagwa mu gihe bitegura Real Madrid

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/04/2025 15:42
0


Umunya-Brazil ukinira Arsenal, Gabriel Magalhães, agiye kubagwa nyuma yo kugira imvune ikomeye ku itako (hamstring) mu mukino ikipe ye yatsinzemo Fulham.



Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko uyu myugariro agize ikibazo cyatumye atabasha gukomeza umukino.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ye, Gabriel azahita atangira urugendo rwo gukira nyuma yo kubagwa, aho intego ari uko azaba ameze neza mu ntangiriro z’umwaka utaha w’imikino. 

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko izamushyigikira uko bishoboka kose kugira ngo azagaruke mu kibuga afite imbaraga nk’izo yahoranaga.

Gabriel yari umwe mu bakinnyi bafatiye runini Arsenal muri uyu mwaka, aho yagaragaje urwego rwo hejuru mu mutima w’ubwugarizi. Gusa, iyi mvune iramushyira mu gihirahiro, kuko igiye gutuma amara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Gabriel Magalhães yavunitse mu gihe ikipe ye ya Arsenal iri kwitegura umukino ukomeye wa ¼ cya UEFA Champions League aho izacakirana na Real Madrid mu gikombe iyi kipe ishaka kwegukana ku nshuro yayo ya mbere.


Gabriel Magalhaes agiye kubagwa imvune izakira mu mwaka utaha w'imikino

Gabriel yavunitse mu gihe ikipe ye yitegura gucakirana na Real Madrid muri Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND