Kigali

Ubusinzi n'imiterere ya Volleyball mu Rwanda ubwa yo ntibyaba ari imbogamizi ku itarambere rya yo?

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:17/07/2014 9:37
0


Imikino imwe n’imwe yo mu Rwanda usanga itaratera imbere, ariko hagenda hatangwa impamvu zibitera, ariko abakurikirana Volleyball muri iki gihe basanga ubusinzi n’imiterere ya yo (uburyo ikinwa n’abayikina) ishobora kuba imbogamizi ku iterambere ry’uwo mukino.



Umukino wa Volleyball mu Rwanda ukinwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, ari na yo mpamvu hafi ½ cy’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ari na yo yonyine ihari, usanga ari ibigo by’amashuri.

APR VC

Abakina Volleyball mu Rwanda, utari umunyeshuri ni umukozi wa Leta cyangwa mu bigo by’abikorera.

Iyo urebye umusaruro wa buri kipe kuva shampiyona yatangira usanga kuva ku ikipe ya mbere kugeza ku ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona batawishimira, aho usanga n’abatsinze baba bavuga ko bakinnye nabi.

Iyo witegereje ndetse ukanabaza abakina Volleyball mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, bahuriza ku kibazo cy’imyitozo, ari ho usanga imiterere y’urwego rwa Volleyball mu Rwanda ruhurira mu makipe yose, kuko ari abakozi, ari n’abanyeshuri bose bagira umwanya muke wo kwitoza, hazamo no kuba bitabira shampiyona bafite intumbero zitandukanye bigahumira ku murari.

Ubwo Rayon Sports yatsindwaga na APR VC mu mikino yo kwishyura muri shampiyona, umwe mu bakinnyi utarashatse ko amazina nye atangazwa yagize ati: “APR VC ntiyakadutsinze, ariko uburyo twakinnye warabibonye. Nelson wari umaze iminsi atwaye, imipira myinshi yayikubitaga ku ikabure, natwe twese wabonaga ko dukina dukonje. Impamvu nta yindi ni uko twakoze umwitozo inshuro imwe twitegura umukino na APR twari duhanganiye umwanya wa mbere.”

APR VC

Iyo Rayon Sports VC yakoreye hamwe imyitozo ntago ijya itsindwa na APR VC ariko iyo nta myitozo batsindwa mu buryo bworoheje

Uyu mukinnyi yakomeje adusobanurira ko impamvu bakoze umwitozo umwe, ari uko benshi muri bon ka Nsabimana Eric bita Machine, Karere bakunze kwita Dada, Tuyishime, n’abandi ari abakozi, ku buryo bitaborohera kuboneka mu myitozo ku buryo buhoraho.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya KVC ikinamo abakinnyi bakiri bato, benshi b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye n’undi wo muri Kaminuza, batsinzwe na INATEK bari bahanganiye umwanya wa 3, ndetse ibi binakurikirwa no kuba umukino bakinnye wari ku rwego ruciriritse ugereranyije n’imikino bakinnye mu mikino ibanza.

KVC

Ikipe ya KVC benshi mu bakinnyi bazi ko gukina shampiyona ari ukwiryohereza gusa

Iyi kipe ya KVC na yo mu kwitegura imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona mu mikino yo kwishyura, aho bahuye na INATEK na Kirehe, harimo abakinnyi bakinnye batarigeze mu kibuga n’umunsi umwe bakora imyitozo, aho ababa i Kigali uwazaga mu myitozo uyu munsi atari we wagarukaga ejo, ndetse ubushobozi buke abakinnyi ba yo biga mu mashuri yisumbuye bagaragaje bukaba butera impungenge bamwe bakeka ko nta myitozo bakora, nyamara ari bamwe mu bo igihugu cyari gitezeho byinshi dore ko benshi muri bo ari abagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19.

Indi mbogamizi igaragara nk’ituma urwego rwa Volleyball rudatera imbere ni ubusinzi bukabije mu bakinnyi, aho usanga no ku minsi y’imikino ya shampiyona hari abaza gukina ari bwo bakiva mu kabari (Baraye banywa) ugasanga bakina basinze.

Ibi na byo usanga bifitanye isano na cya kibazo cy’imyitozo gituma hatabaho guhangana kw’amakipe, bigatuma abakinnyi birara, abenshi gukina Volleyball bakabifata nko kwishimisha (kwiryohereza nk’uko bamwe babyita), bityo bakumva ko gutegura umukino neza nta cyo bimaze.

Ese ibi byose FRVB ibivugaho iki?

Mu ijwi rya Hatumimana Christian Umunyamabanga mukuru mu Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda, ngo na bo ibi bibazo bemera ko biriho, ndetse ngo nta n’ubwo ari ibije vuba aha ahubwo bisanzweho.

Christian

Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry'imikino ya Volleyball Christian Hatumimana

Gusa ngo ntibakwirengagiza ko ari imbogamizi ku iterambere rya Volleyball, uretse ko kugeza ubu bemeza ko uyu mukino urimo gutera imbere ugereranyije n’aho u Rwanda rwahoze n’aho rugeze mu ruhando mpuzamahanga.

Ese haba hari igiteganywa?

Christian Hatumimana yagize ati: “Ibyo bibazo byose ni imbogamizi, ariko abo bireba bwa mbere ni amakipe (Clubs), uburyo imyitozo ikorwa, uburyo bw’imikinire, imyitwarire, byose ni bo bireba. Cyakora ubwo byagaragaye nk’ikibazo kiri rusange mu makipe hafi ya yose, tugomba kugira icyo tubikoraho.

Gusa ikibazo cy’uko abantu badakora imyitozo cyane cyane mu makipe agizwe n’abakozi, ni ikibazo gifitanye isano ya bugufi n’icy’ibikorwa remezo (Infrastructures), kuko niba ari umukozi aba agomba kwitoza avuye ku kazi ninjoro. Abenshi rero usanga bakinira ku bibuga bidafite amatara, ariko Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda dufite umugambi wo kubaka ikibuga kigezweho, iyo ni imwe mu ngamba zo gukemura icyo kibazo.

Ibyo mu makipe y’abanyeshuri rero, ndakeka hakwiye kubaho ubushakashatsi bwimbitse, abantu bakareba niba gukina shampiyona hari icyo byabafashije cyangwa nib anta cyo byabafashije. Abakinnyi dufite ubu hafi 99% ni abanyuze mu mashuri kandi yakinaga shampiyona.”

Ku kibazo cy’ubusinzi mu bakinnyi, Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball basanze gishobora kuba kirenze amakipe ubwa yo, bityo ngo baranabuhagurukiye.

Christian Hatumimana arakomeza: “Ikibazo cy’ubusinzi twakiganiriyeho kuwa gatandatu w’icyumweru gishize (kuwa 12 Nyakanga 2014) tubivuga mu magambo, ariko ubu noneho cyatangiye kwigwaho mu buryo bufatika, ubu turashaka gushyiraho Komisiyo (akanama) y’ubukangurambaga, ikaganira n’abatoza kuko ari bo barezi b’abo bakinnyi, hanyuma hamwe n’amakipe tukarebera hamwe uburyo twakumira ubwo businzi.”

Ese FRVB yigiye kuri FERWACY cyangwa FERWAFA nta cyo byayimarira?

Benshi hano mu Rwanda bamaze gufata umukino wa Volleyball nk’umukino w’abanyeshuri cyangwa abize gusa, kuko abatarize cyangwa abize mu bigo uwo mukino utahabwaga agaciro, ubu ntibabona aho bawukinira.

Hadi Janvier

Umukino w'amagare usa n'uwa rubanda n'ubwo kuwukina bihenda, ariko abize n'abatarize bawibonamo

Nyamara Ireme ry’uburezi urwanda rwagize intego ababasha kuribangikanya no gukina Volleyball ni mbarwa, n’ikimenyimenyi henshi uzasanga abakinnyi ba Volleyball badatsinda neza, bigatuma bahora bahinduranya ibigo, ibi bikaba bitandukanye no mu myaka yo ha mbere, aho wasanga ahubwo abakinnyi ba Volleyball ari bo batsindaga neza mu mashuri ugereranyije n’ab’indi mikino.

Mu mupira w’amaguru abakinnyi baturuka henshi, nko mu mikino y’abana baba mu mashuri, mu bigo bitandukanye bitorezamo (Centres), mu marushanwa ahuza inzego z’imiyoborere (Utugari, Imirenge ndetse n’Uturere), ariko Volleyball abakinnyi baturuka mu mashuri gusa.

Umukino wo gusiganwa ku magare ni umwe mu mikino iteye imbere ku buryo bushimishije kandi mu gihe gito, aho ubu ari na wo ufite abakinnyi benshi babigize umwuga ku rwego mpuzamahanga.

Nyamara iyo urebye usanga abenshi mu bakinnyi baturuka mu mihanda, mu bigo bitandukanye bitorezamo, dore ko mu rwego rw’amashuri uyu mukino utari wanatangira gukinwamo.

Ibi rero bishobora guha urugero rwiza Umukino wa Volleyball, abawukina bagahabwa amarushanwa menshi mu nzego zitandukanye, bityo abatawuzi bakawumenya, abatawukunda bakawukundishwa kuko bawubona kenshi, ntube umukino w’abize cyangwa ababa mu Mijyi gusa, ahubwo ibibuga byo mu bigo by’amashuri bikanabyarira umusaruro abaturage babituriye.

 Rwanda National Team

Ikipe y'igihugu ya Volleyball yari imaze iminsi yitwara neza ariko ubu hagize irushanwa bajyamo n'umutoza byamugora guhitamo abakinnyi

Umukino wa Volleyball ni umwe mu mikino yateye imbere mbere y’iy’indi hano mu Rwanda, dore ko ari na wo mukino wa mbere wagize umukinnyi wabigize umwuga mu gihugu cy’u Bufaransa, n’ubwo amateka mabi yaranze u Rwanda yawushegeshe.

Gusa ntago waheranywe, kuko waje kongera kwisuganya utera imbere, abantu barawukunda ariko imyitwarire y’abawukina n’uburyo uhagaze muri iyi minsi biteye inkeke benshi mu bawukunda cyane cyane abawukinaga mu myaka yo hambere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND