Nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya 13 Nyakanga, ikipe y’igihugu y’u Budage yegukanye igikombe cy’isi 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yageneye icyo gihugu ubutumwa bw’ishimwe.
Abinyujije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranya mbaga rwa Twitter, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yageneye u Budage nk’igihugu cy’incuti y’u Rwanda, ku buryo cyitwaye mu mikino y’igikombe cy’isi, babashije no kwegukana.
Umubano w’u Rwanda n’u Budage usanzwe ari nta makemwa, ndetse binyujijwe mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byombi, iki gihugu kimwe mu bigize umugabane w’u Burayi kijya gitanga ubufasha mu by’umupira w’amaguru, nko kohereza abatoza baza guhugura abandi mu Rwanda, ndetse kikanatanga ibikoresho bitandukanye.
Mu kwakira igikombe cy'isi begukanye, abaturage ibihumbi n'ibihumbi bari mu mihanda bacyishimira
U Budage bwegukanye iki gikombe mu mpera z’icyumweru gishize, butsinze Argentine ku mukino wa nyuma, igitego 1-0, cyabonetse mu minota y’inyongera gitsinzwe na Mario Gotze.
TANGA IGITECYEREZO