RFL
Kigali

Ideni yafashe muri Sudani ritumye Umutoza wa INATEK ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Volleyball

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:16/07/2014 12:36
0


Ideni ry’amadolari 450 ya Amerika Ntawangundi Dominique wari usanzwe ari umutoza wa INATEK yafashe ubwo yari mu mahugurwa muri Sudani ritumye ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Volleyball mu Rwanda nyuma yo kumufata nka bihemu kubera kutaryishyura.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com, avuga ko Ntawangundi Dominique aherutse koherezwa mu mahugurwa muri Sudani hamwe na Mugenzi we witwa Viateur wo muri APR VC nyuma yo kugaragaza ko ari bo bashishikajwe no kujya guhugurwa n’ikigo cy’i Khartoum ngo babashe kubona impamyabushobozi yo ku rwego rwa 3.

INATEK

Ikipe ya INATEK ubu itozwa n'uwari umutoza wungirije mu gihe umutoza muru yahagaritswe

Nk’uko Nkurunziza Gustave Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda yabitangarije Inyarwanda.com, mbere y’uko abo bagabo babiri boherezwa, habanje gutangwa ubutumire ku batoza bose bo mu Rwanda, bagaragarizwa ibisabwa, banamenyeshwa ibyo bazafashwamo, hanyuma basabwa ko uwumva azimenya ku bisigaye, yakwandika abisaba.

Dominique wa INATEK na Viateur wa APR VC ni bo bagaragaje ko bafite ubwo bushobozi, bafashwa mu bishoboka kandi bari bemerewe na FRVB, ibisigaye birimo nko kubaho bageze muri SUdani, bemera kuzirwariza cyane ko amahugurwa bari bagiyemo ari ba mbere azagirira akamaro, bitewe n’uko kuyarangiza bibahesha uburenganzira bwo kuzajya bakora ibiraka bya CAVB byo guhugura abandi batoza mu bihugu bitandukanye.

Nkurunziza

Nkurunziza Gustave Umuyobozi wa FRVB ngo bahisemo kwishyurira Dominique bahita bamuhagarika, kugirango u Rwanda rudakomeza gusigwa isura mbi

Icyaje gutungurana, ni uko ngo Ntawangundi Dominique yageze muri Sudani, akikopesha muri hoteli ya ho, aho yari ahafite ideni ry’amadolari 450 ya AMerika, akabaha inyandiko zemeza ko azishyura ageze mu Rwanda, dore ko bari bafite inyandiko ya FRVB (Lettres de Recomandation).

Aho agereye mu Rwanda, yakomeje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyo hoteli, ndetse n’ubuyobozi bw’icyo kigo bahugurirwagamo, bamusaba kohereza ubwishyu bw’umweenda we, ariko akanangira, kandi nyamara yaba iryo deni ndetse no kuba yaravuganaga na bo nta cyo FRVB yari ibiziho.

Kutishyura ku gihe yari yatanze, byatumye icyo kigo bahugurirwagamo kimenyesha FRVB, maze na yo ihamagara Dominique ngo yishyure, ariko abamenyesha ko azishyura ari uko amaze kubona amasezerano y’akazi ko gutoza INATEK umwaka utaha.

Dominique

Dominique Ntawangundi yari yavuze ko amahugurwa avuyemo azamufasha mu ikipe ye ndetse n'abandi batoza akabagirira akamaro, ariko si muri uyu mwaka

Ibi byatumye FRVB ihamagara Ngarambe Umuyobozi w’ikipe ya INATEK, bamumenyesha icyo kibazo, ariko ngo na we bwari ubwa mbere abyumva ku buryo yanasabye inyandiko ibisobanura neza, barayimushyikiriza, ariko abamenyesha ko atakwishyurira uwo mutoza, kandi mbere y’uko agenda baramuteye inkunga y’amadolari 500 atazishyuzwa.

Nyuma yo kubona ko icyo kibazo kirimo gusiga isura mbi u Rwanda, dore ko icyo kigo ari na cyo cyonyine kiri muri aka karere, bityo ubutaha kikaba gishobora kutongera gutumira abanyarwanda, ubuyobozi bwa FRVB bwafashe icyemezo cyo kwishyurira Dominique, ariko bakamuhagarika mu bikorwa bya Volleyball muri uyu mwaka, ndetse yazanakenera kubigarukamo mu mwaka utaha w’2015, akazabanza kwishyura ayo madolari bamwishyuriye.

N’ubwo twe twagerageje kuvugisha Ntawangundi Dominique ntitubashe kumubona kuri telefoni ye igendanwa, yari yaratangarije Izuba Rirashe ko uwo mwenda atawuhakana, anasobanura ko yikopesheje kuko yari afite amafaranga adahagije kandi yaragombaga no kubona itike imugarura.

Ntawangundi Dominique umutoza yagize ati: "Nemera ko nigurije ayo mafaranga kuko ayo narimfite ntiyarahagije narimfite make kandi amahugurwa arangiye nagombaga gutaha ni uko ndayiguriza”.

INATEK

Ikipe ya INATEK umwaka ushize ni yo yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu, ubu iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona

Ntawangundi Dominique ni umwe mu batoza bari ku rwego rwo hejuru mu mitoreze ya Volleyball hano mu Rwanda, bitewe ahanini n’uburambe abifitemo, akaba yari yagiye gushaka impamyabumenyi imugira umutoza mpuzamahanga ushinzwe guhugura abandi (Instructor). 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND