RFL
Kigali

Gapapu y'umutoza hagati ya Kiyovu na AS Kigali ishobora gutuma Ntagwabira cyangwa Kaze umwe abyungukiramo

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:15/07/2014 19:27
0


Mu gihe hatarashira icyumweru ikipe ya Kiyovu Sports itangaje ko yabonye umutoza mushya witwa Eric Nshimiyimana, kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2014 biravugwa ko uyu mutoza yaba yatoranyijwe na AS Kigali ngo asimbure Cassa Mbungo werekeje muri Police FC.



Amakuru agera ku Inyarwanda, avuga ko Eric Nshimiyimana koko yumvikanye n’Abayobozi ba Kiyovu Sports ku kuba yayitoza mu gihe cy’umwaka umwe, ariko yirinda guhita ashyira umukono ku masezerano bari bamuhaye.

Eric

Eric Nshimiyimana kuva amasezerano yo gutoza Amavubi yarangira muri Mata nta kipe yari afite

Bamwe mu bakurikiraniye hafi aya makuru, bemeza ko Eric Nshimiyimana yacungaga ku jisho rya Cassa, kuko na we AS Kigali ari byo yari yamukoreye, ku buryo n’amasezerano uyu mutoza yagiye kwerekeza muri Police FC yari ayamaranye iminsi ayagendana ariko yaranze gusinyira ikipe y’abanyamujyi.

Kaze

Kaze Cedrick na we yeguye muri Mukura VS shampiyona itarangiye nyuma yo kubona ko yiyemeje ibidashoboka

Mu gihe Eric Nshimiyimana yakwerekeza muri AS Kigali, Kaze Cedrick wari watangajwe ko ashobora kuba ari we ugiye kuyitoza, ashobora ghuhita arambagizwa na Kiyovu Sports, ariko aya mahirwe si aye wenyine, kuko na Jean Marie Ntagwabira wari umaze imyaka ibiri mu bihano ariko bikaba byararangiye, ashobora kurambagizwa, dore ko yari yaranavuzwe mbere y’uko ibihano bye birangira.

 Jean Marie

Jean Marie Ntagwabira yari amaze iminsi akurikirana imikino ya shampiyona mu gihe ibihano bye byendaga kurangira

Kiyovu Sports, AS Kigali kimwe n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, akomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye, dore ko habura iminsi itageze kuri 60 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere isanzwe yitwa Turbo King National Football League itangire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND