RFL
Kigali

Ibihuha bivugwa mu bakinnyi n'abatoza bahinduranya amakipe mu Rwanda, n'abamaze kuyahinduranya

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:15/07/2014 10:43
0


Kuva muri Kamena uyu mwaka amakipe yo mu Rwanda ari mu bikorwa byo kugura no kugurisha, ndetse amwe nka Police FC, AS Kigali, Mukura VS, Rayon Sports bamaze gusinyisha bamwe mu bakinnyi bateganyaga.



Inyarwanda.com yabakusanyirije bamwe mu bakinnyi n’amakipe bashobora kwerekezamo, ndetse n’abandi bamaze kugenda.

Iranzi Jean Claude (Simba Sports Club/Tanzania)

Iranzi

Iranzi Jean Claude ngo ashobora kuba yarumvikanye na SImba SC ariko ntago aragira icyo abivugaho

Iranzi Jean Claude w’imyaka 24, asanzwe ari umukinnyi wa APR FC kuva mu mwaka w’2008, birahwihwiswa ko ibiganiro hagati ye na Simba SC bikomeje, aho yabasabye ibihumbi makumyabiri by’amadolari ya Amerika (20.000$), bo bakaba barimo kumuha ibihumbi cumin a bitanu (15.000$).

Uyu mukinnyi azasoza amasezerano yari afitanye na APR FC muri Nzeri uyu mwaka, akaba ashobora kuba yakongera amasezerano muri APR FC mu gihe ibye na Simba byaba binaniranye, cyangwa akaba yakwerekeza muri Rayon Sports, dore ko nay o ari imwe mu makipe yari yamwifuje.

Sina Jerome (Rayon Sports)

Sina

Sina Jerome na we Police FC imwemereye yahita asubira muri Rayon Sports dore ko ngo yanayandikiye ibaruwa isaba imbabazi

Nyuma y’amezi 4 ageze mu ikipe ya Police FC, Sina Jerome ngo yaba yifuza kwisubirira i Nyanza mu ikipe ya Rayon Sports yahozemo, ngo kuko ubuzima bwo gukina mu ikipe itagira abafana buba butandukanye n’ubwo mu ikipe ibafite.

Sina Jerome yari asanzwe ari umukinnyi wa rayon Sports kuva mu mwaka w’2008, aza kuyicika muri Mutarama 2013, kuko yanayikiniraga mu buryo butemewe n’amategeko ya FIFA.

Aho agarukiye mu Rwanda, Police FC yaramuburanye ndetse birangira imwegukanye, ayikinira imikino yo kwishura muri shampiyona ndetse n’iy’igikombe cy’Amahoro, aho yitwaye neza mu buryo bwose, binamuhesha kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mushimiyimana Mohamed (APR FC)

Mushimiyimana

Mushimiyimana Mohamed ageragezxa gucenga Abouba Sibomana, gusa na we ngo arashaka gukomereza muri APR FC

Mushimiyimana Mohamed ugaragara ku rubuga rwa FIFA nk’uwavutse kuwa 26 Mutarama 1996 (bivuze ko afite imyaka 18) ni umukinnyi wa AS Kigali kuva mu mwaka w’2012, aho yageze nk’intizanyo ya SEC Academy.

Uyu musore birahwihwiswa cyane ko na we yaba ashaka kwegera abandi bana b’urungano rwe bahembwa agatubutse, akigira mu ikipe ya APR FC, akajya guhangana n’abandi bakinnyi bo hagati azaba asanzeyo nka Andrew Buteera, Mukunzi Yanick, Nsabimana Eric bita Zidane, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Ntamuhanga Tumaini Titi, Hegman Ngomirakiza n’abandi.

Mushimiyimana wagiye ahura n’imvune mu mwaka ushize wa shampiyona, aho yavunitse ukuboko yamara gukira agahita avunika ivi, ntibyamubujije gufasha ikipe ye ya AS Kigali gusoreza ku mwanya wa 3 muri shampiyona, ndetse banagera kure muri CAF Confederation Cup.

Kwizera pierrot (Rayon Sports)

Pierrot

Kwizera Pierrot ni umukinnyi wo hagati witezweho byinshi muri Rayon Sports

Kwizera pierrot  ni umukinnyi wo hagati mpuzamahanga w’Intamba mu rugamba (ikipe y’igihugu cy’u Burundi) wari usanzwe akinira ikipe ya Africa Sports d'Abidjan yo muri Cote d’Ivoire, bivugwa ko na we yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ngo akaba ashobora gutangira kuyikinira mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira mu kwezi gutaha.

Rwatubyaye Abdoul (APR FC)

Rwatubyaye

Abdoul Rwatubyaye umwe muri ba Myugariro bitezweho byinshi ejo hazaza

Nyuma yo kwemezwa n k’umukinnyi wa APR FC agahita atoroka kuwa 1 Nzeri 2013 atarabakinira umukino n’umwe, akaza gutahuka muri Mata 2014, Rwatubyaye Abdoul ni umwe mu bakinnyi bashya APR FC izaba ifite nka myugariro mushya guhera mu mikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, dore ko kuva yatahuka binavugwa ko hyahise atangira guhembwa nk’umukinnyi w’iyo kipe y’ingabo.

Rwatubyaye Abdoul umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, yatangiriye umupira muri APR Academy, aza gutoroka ubwo yari yajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa yabereye i Nice.

Sugira Ernest (Sunrise FC)

Sugira

Sugira Ernest umwe mu bakinnyi APR FC yaguze mu ntangiriro z'uyu mwaka ariko utaragize byinshi ayifasha

Sugira Ernest ni rutahizamu ukiri muto, APR FC yari yaguze mu ntangiriro z’uyu mwaka imukuye mu ikipe ya AS Muhanga.

Nyuma yo kutagaragaza ubushobozi buhagije ngo agirirwe icyizere cyo gukina imikino myinshi, Sugira biravugwa ko yaba agiye kwerekeza muri Sunrise FC ku ntizanyo ya APR FC.

Iradukunda Bertrand (APR FC)

Iradukunda

Iradukunda Bertrand (9) ashobora kudakinira Isonga FC yari abereye Kapiteni n'ubwo yazamutse mu cyiciro cya mbere

Iradukunda Bertrand ni umwe muri ba rutahizamu b’ikipe y’igihugu Amavubi U-20, unafite amateka yihariye yo kuba yaramanukanye n’ikipe y’Isonga FC mu cyicro cya kabiri, akongera kuyizamura ari na kapiteni wa yo.

Kubera ibibazo APR FC yagiye igira byo kuvunikisha bamwe muri ba rutahizamu bay o ikagira ikibazo mu busatirizi, biravugwa ko Iradukunda Bertrand ari we uzahita ajya kuziba icyo cyuho, mu gihe Sugira Ernest azaba yamaze kgera muri Sunrise FC.

Abakinnyi bamaze guhindura amakipe:

Mvuyekure Emery, Mbaraga Jimmy na Mwemere Ngirinshuti bavuye muri AS Kigali bajya muri Police FC, Tubane James wavuye muri AS Kigali ajya muri Rayon Sports, Bate Shamiru wavuye muri Espoir FC ajya mjuri AS Kigali, Muhadjili

Abatoza:

Kaze Cedrick (AS Kigali)

Nyujma y’aho Cassa Mbungo Andre bitangajwe ndetse akanerekanwa ku mugaragaro nk’umutoza wa Police FC, ubu birahwihwiswa ko yaba agiye gusimburwa na Kaze Cedrick wahoze ari umutoza wa Mukura VS akaza kwegura ku mirimo ye nyuma yo kubona ko atazagera ku byo yasezeranyije abafana.

Jean-françois Losciuto (Rayon Sports FC)

Nyuma yo guhagarikwa agahita yegura ku mirimo ye, Luc Eymael agiye gusimburwa na Jean-françois Losciuto Umubiligi watozaga Les Anges de Notse yo muri Togo, unateganyijwe kugera I Kigali mu mpera z’iki cyumweru aje gutangira imirimo ye.

Ruremesha Emmanuel (Gicumbi FC)

Nyuma yo kugira ibihe byiza muri Espoir FC akabasha no kuyigeza ku mwanya wa 5 muri shampiyona, Ruremesha Emmanuel biravugwa ko yaba yaramaze kwerekeza muri Gicumbi FC, aho azaba agiye gusimbura Kayiranga Baptiste wamaze kwerekeza muri Mukura VS.

Abatoza bamaze guhindura amakipe kugeza ubu

Okoko Godfrey (Musanze FC)

Bizimana Abdoul Bekeni werekeje mu Amagaju FC,  Okoko Godfrey werekeje muri Musanze FC, Kayiranga Bpatiste wavuye muri Gicumbi FC yerekeza muri Mukura VS, Eric Nshimiyimana werekeje muri Kiyovu Sports, Cassa Mbungo Andre wavuye muri AS Kigali yerekeza muri Police FC, Sam Ssimbwa wavuye muri Police FC yerekeza muri KCCA yo muri Uganda.

Abakinnyi n’abatoza bamaze guhindura amakipe si aba gusa, kimwe n’abandi bakiri kuyahindura tuzababagezaho mu minsi ya vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND