Kigali

Amakipe azakina ¼ muri Airtel Rising Stars yamenyekanye-Mu mpera z'iki cyumweru haraboneka izizakina umukino wa nyuma

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:15/07/2014 9:53
0


Amakipe 8 mu bahungu n’andi 8 mu bakobwa agomba gukina imikino ya ¼ mu irushanwa Airtel Rising Stars ryateguwe na “Ijabo ryawe Rwanda”, Ihuriro ry’ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru ku nkunga ya Airtel-Rwanda, yamenyekanye ndetse kuwa 20 Nyakanga hazarara hamenyekanye izizakina umukino wa nyuma.



Iri rushanwa rimaze ibyumweru 2 riratingiye, rikaba ryarahuje amakipe y’ibigo 80 bitorezwamo abana, hakabamo amakipe 48 y’abahungu na 32 y’abakobwa, yose yari agabanyije mu matsinda (Ligues) ane (4).

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza, Ligue y’Amajyaruguru izaba ihagarariwe na Rubavu FC ndetse na Bigogwe, Ligue y’Amajyepfo ikazaba ihagarariwe na Umurabyo FC na Rusizi United, mu gihe Ligue y’Uburasirazuba izaba ihagarariwe na Gatsibo Academy na Kayonza Football Training Centre, n’aho Ligue y’Umujyi wa Kigali ikazaba ihagarariwe na Play for Hope ndetse na Top Guys.

Imikino y’amajonjora yatangiye kuwa 5 Nyakanga, ikomeza kuwa 12 Nyakanga, buri kipe ikaba yarakinaga imikino ibiri ku munsi, ari yo mpamvu hahise haboneka izikina imikino ya ¼ cy’irangiza.

Dore uko imikino y’amajonjora yagenze:

Ligue y’Umujyi wa Kigali (Imikino yabereye ku Kicukiro):

• Play For Hope 2-1 Dream Team

• Top Guys 2-1 Imparirwakursha

• Play For Hope 2-0 Top Guys

• Eleven Boys 0 (4p)-0 (2p) Shunning Stars

• Play for Hope 0 (6p)-0 (4p) Meilleurs Amies

Mu Burasirazuba (imikino yabereye i Kayonza):

• Gatsibo 0-2 Abarashi

• Intashya 3-0 Umurabyo

• Gahara 2-0 Imanzi

• Gahini 0-1 Kayonza

• Gatsibo 1-0 Gahara

• Kayonza 1-0 Intashya

• Gatsibo 6p-5p Kayonza

Mu Majyepfo (Imikino yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye no ku Kibuga cya OPDEI)

• Rusizi United 0 (4p)-0 (3p) Nyanza

• Umurabyo FC 1-0 Muhanga

• Rusizi United 0 (3p)-0 (2p) Umurabyo FC

• Umurabyo FC 3-0 OPDEI

• Petit Irondele 3-0 Nyanza Center

• Rusizi United 1-0 Youth Development

• Nyanza Center  1-0 Gitwe

• Gatagara 2-0 Mugandamure

Mu Majyaruguru:

• Tiger Academy 2-0 Kivu

• Musanze 1-0 Tigre FC

• Bigogwe 2-0 Les Abeilles

• Juatoto 3-2 Rwa 155

• Lionceau FC 2-0 Kinihira

• Rubavu 3-1 Omega

• Tiger Academy 0 (2p)-0 (4p) Rubavu

• Lionceau FC 0 (1p)-0 (4p) Bigogwe

Mu bakobwa, Amajyaruguru azaba ahagarariwe na Nyakiriba FC na Rwa 155, Uburasirazuba bukazaba buhagarariwe na Kayonza FC ndetse n’Abarashi Academy, mu gihe Amajyepfo azaba ahagarariwe na Mutara Ruhango na Nyanza Feminine, Umujyi wa Kigali wo ukazaba uhagarariwe na AS Kigali na Youth for Hope.

Uburyo amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza buzamenyekana kuwa gatandatu tariki ya 19 Nyakanga, mu gihe iyo mikino yo izakinwa kuri uwo munsi mu bahungu, no kuwa 20 Nyakanga mu bakobwa.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa kuwa 27 Nyakanga, hakazaba haramaze no gutoranywa ikipe izahagararira Airtel Rwanda mu irushanwa nk’iri rizabera muri Gabon mu kwezi gutaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND