RFL
Kigali

Ni iki u Rwanda rukwiye kuba rwungukiye mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2014?

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:14/07/2014 13:53
0


Mu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014 ni bwo hasojwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, yari imaze ukwezi ikinirwa muri Brazil, aho yasojwe u Budage bwegukanye igikombe butsinze Argentine igitego 1-0.



U Rwanda na rwo ni kimwe mu bihugu byitabiriye imikino y’igikombe cy’isi 2014, ariko ntirwabasha kwitabira imikino ya nyuma yabereye muri Brazil kuko rwasezerewe mu irushanwa rutabashije kurenga icyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’ibanze, aho mu itsinda rwari ruherereyemo hazamutse Algeria.

Amavubi yari mu itsinda H, hamwe na Algeria, Benin na Mali, maze ikipe y’Abarabu ibona itike yo gukomereza mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma, aho yahuriye na Burkina Faso ikayisezerera ku bitego 2 yatsindiye hanze n’ubwo bari banganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi.

Mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Algeria muri iki gikombe cy’isi, ubanza rwatsinzwe ibitego 4-0, mu mukino wo kwishyuura i Kigali ruhatsindirwa igitego 1-0.

Muri aya majonjora yatangiye mu mwaka w’2012, u Rwanda rwatozwaga na Milutin Micho umaze gusimburwa n’abatoza 3 kugeza ubu, ari bo Eric Nshimiyimana, Cassa Mbungo Andre na Stephan Constantine utoza Amavubi ubu.

Kimwe mu byo u Rwanda rukwiye kuba rwigiye muri iyi mikino y’igikombe cy’isi, ni ugutegura ikipe nk’aho byose bishoboka, rugendeye ku mukino rwakinnye na Algeria i Kigali, none ikaba yarabashije kwitegura neza kugeza iviriyemo muri 1/8 cy’irangiza isezerewe n’u Budage ku bitego 2-1, iyi kipe yasezereye abarabu ikaba ari yo yegukanye igikombe.

Ikindi u Rwanda rukwiye kuba rukuye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, ni urugero rwiza rwo kwihanganira abatoza, aho Joakhim Loew wegukanye igikombe yari amaranye n’u Budage imyaka 10, aho ibiri yayimaze ari umutoza wungirije indi 8 akaba ayimaze ari umutoza mukuru, kandi muri iyo myaka yose akaba yaragiye atsinda ndetse akanatsindwa n’aho batabitekerezaga.

U Rwanda ruritegura kwakira amarushanwa y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, gikinirwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2016), bityo hari n’isomo rwaba rukuye mu mitegurirwe y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2014.

Bugingo Fidele umunyamakuru wa Imvaho Nshya, aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Imitegurire, mu gihe igihugu cyakiriye (irushanwa) kigomba gutegura neza, kwakira abantu bakarindirwa umutekano n'ibindi bikenerwa. Muri Brazil ngira ngo nta kibazo cyabahaye, rero u Rwanda na rwo rwakwigiraho n'ubwo nta rikomeye cyane ku rwego ruri hejuru turakira, ariko igihe ryaba ribereye hano mu Rwanda icyo kintu cyaba ari ingenzi.

Ugutungurana kw’amakipe amwe n’amwe yitwaga ko ari mato, na byo bikwiye kugira icyo byigisha u Rwanda, cyane cyane mu buryo bwo gutegura ikipe neza, abakinnyi bagatozwa no kwihagararaho ntibagire ubwoba, cyane ko bimaze kugaragara ko abakinnyi bacu Atari abaswa ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire gusa.

Kuri iki Bonnie Mugabe Ushinzwe Itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yagize ati: “Ni byishi u Rwanda rukwiye kuba ruhakuye (mu gikombe cy’isi), gusa ariko icyangombwa ni uko iyo uteguye igihe kirekire, ubona umusaruro mwiza, kuba ufite shampiyona ikomeye kandi na byo bikongerera amahirwe yo kwitwara neza nk’u Budage.”

Ibi ni bimwe mu bigaragara u Rwanda rukwiye kuba rukuye mu mikino y’igikombe cy’isi, tukaba tuzabagezaho ibyo rwakuyeyo mu minsi iri imbere, ubwo abayobozi ba FERWAFA bazaba bakubutse muri Brazil.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND