RFL
Kigali

Salomon Nirisarike yamaze kwerekeza muri Saint Trond yahoze ikinwamo na Desire Mbonabucya na Kalisa Claude

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:14/07/2014 12:57
2


Nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri Royal Antwerp, Salomon Nirisarike yamaze kwerekeza mu ikipe ya Saint Trond, aho agiye gukinana na David Habarugira ukomoka i Burundi, iyi kipe ikaba yarahoze ikinwamo na Kalisa Claude ndetse na Desire Mbonabucya.



Ubwo Salomon Nirisarike yaherukaga mu Rwanda mu mukino wahuje Amavubi na Libye, yari yatangaje ko agiye guhindura ikipe, akaba yaravuganaga n’amakipe abiri yo mu Bubiligi atavuze amazina, n’indi imwe yo mu Bufaransa yitwa Valanciennes.

Salomon

Salomon Nirisarike yari umukinnyi ubanzamo muri Royal Antwerp aho yambaraga nomero 16

Icyo gihe yari yatangaje ko azasubira mu Bubiligi mu byumweru bibiri, akazasanga ushinzwe kunkurikirana (Manager) yaramaze kumvikana n’ayo makipe.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga ni bwo ikipe ya Saint Trond yatangaje ku mugaragaro ko yamaze kubona umukinnyi mushya witwa Nirisarike Salomon, wasinye amasezerano yo kuyikinira umwaka umwe ushobora kongeerwa, akaba abaye umukinnyi wa 4 ari na we wanyuma iyi kipe iguze.

 Salomon

Salomon Nirisarike ageze muri iyi kipe asangamo David Habarugira myugariro w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, wageze muri iyi kipe ku itariki 10 Nyakanga 2014, iyi kipe ikaba yarakinwemo inagirirwamo ibihe byiza na Desire Mbonabucya wabaye kapiteni w’Amavubi mu myaka y’2002-2004.

Ntitwabura kwibuka ko iyi kipe ari na yo myugariro Kalisa Claude yakinagamo, ubwo yagiraga imvune ikomeye mu mukino wahuje u Rwanda na Namibia mu mwaka w’2003, iyo mvune ikaba ari nay o yatumye ahita ahagarika gukina, agahita ahabwa akazi ko gutoza abana muri iyi kipe.

Salomon

Salomon na bagenzi be muri Royal Antwerp

Salomon Nirisarike kugeza ubu ni we ufatwa nka myugariro wa mbere w’umunyarwanda mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yari amaze imyaka 2 akinira Royal Antwerp, yagezemo avuye mu ikipe y’Isonga FC nay o yagiyemo avuye muri SEC Academy, akaba yaramenyekanye akina mu kigo cyigisha abana gukina umupira w’amaguru i Rubavu, ahitwa kwa Vigoureux.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick9 years ago
    ntabwo ari kwa vigoureux ni muri vision jeunesse nouvelle F.C yahoze yitwa stellas maris F.C
  • Dave musenge9 years ago
    komeza uter imbere mwana wacu. tukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND