Kigali

Ibihe byiza Cassa Mbungo yagiriye muri AS Kigali yizeye kuzarenzaho muri Police FC

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:14/07/2014 9:29
0


Ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 13 Nyakanga ni bwo Cassa Mbungo Andre wari umutoza wa AS Kigali yerekanywe nk’umutoza mushya wa Police FC, kandi ngo ibihe byiza yagiriye mu ikipe avuyemo yizeye kuzabirenzaho atwara ibikombe.



Nyuma y’iminsi ibiri (2) Police FC imenyeshejwe ko yemerewe kuzitabira, nk’umutumirwa, imikino ya CECAFA Kagame Cup 2014 iteganyijwe kubera mu Rwanda, yamaze gusinyisha umutoza mushya, ndetse ihita inamwerekana ku mugaragaro.

Cassa

Cassa Mbungo umutoza mushya wa Police FC

Cassa Mbungo wahawe amasezerano yo gutoza Police FC imyaka 3, ni umutoza unafatwa nk’indashyikirwa hano mu Rwanda, cyane cyane muri uyu mwaka w’2013/2014, kubera ibikorwa yagezeho ari kumwe n’ikipe ya AS Kigali avuyemo.

Hamwe na AS Kigali Cassa Mbungo yaviriyemo mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, abasha guhesha ikipe y’abanyamujyi igikombe cy’Amahoro 2013, ndetse anabasha kuyigeza ku mwanya wa 3 muri shampiyona nyuma yo gutesha Rayon Sports amanota yatumye APR FC yegukana igikombe cya shampiyona.

 Cassa

Cassa Mbungo ubwo yateguraga umukino wahuje Amavubi na Libye

Ku ngoma ya Cassa Mbungo nk’umutoza mukuru wa AS Kigali, iyi kipe yabashije kwegukana igikombe kiruta ibindi byose bikinirwa hano mu Rwanda (Super Cup) mu mwaka w’2012/2013, ubwo yatsindaga Rayon Sports igitego 1-0, gusa uwo mukino ukaba waratojwe na Mateso Jean De Dieu kuko Cassa yari mu mahugurwa mu Budage.

AS Kigali

AS kigali yabashije kwegukana Super Cup

Nyuma yo kwerekanwa nk’umutoza mushya, Cassa yagize ati: “As Kigali ni ikipe nari maze imyaka itatu ntegura gusa nubwo twakoraga neza wabonaga ko amakipe yari atangiye kudutwarira abakinnyi kuva mu mwaka wa kabiri. Byaragoranaga mu bijyanye n’amikoro gusa muri Police ni ubundi buzima bushya kandi turizera ko tuzaboneramo ibikombe”.

Cassa Mbungo kandi ahawe akazi mu ikipe ya Police FC nyuma yo gutakaza ako mu ikipe y’igihugu Amavubi yatoje umukino umwe nk’umutoza mukuru, akabasha kunganya na Libye 0-0 muri Tunisia, ndetse umukino wo kwishyura bayitsinzemo ibitego 3-0 akaba yari umutoza wungirije.

N’ubwo hatangajwe amasezerano Cassa Mbungo Andre yasinyanye na Police FC ariko ntihagaragazwe ibiyakubiyemo, biravugwa ko azajya ahembwa ibihumbi bibiri (2000) by’amadolari ya Amerika.

Cassa

Cassa Mbungo agiye muri Police FC asanga abakinnyi yatozaga muri AS Kigali nka Mwemere Ngirinshuti, Mvuyekure Emery na Mbaraga Jimmy

Cassa yerekanywe nk’umutoza mushya mu gihe bahura iminsi 25 kugirango hano mu Rwanda hatabngire imikino ya CECAFA Kagame Cup 2014, iyi kipe izakina nk’umutumirwa, ikazaba iri mu itsinda rya C hamwe na Vital’O (Burundi), El Merriekh (Sudan) na Benadir (Somalia).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND