RURA
Kigali

Dream Boyz: Bahuza ibintu hafi ya byose ariko bagera mu by'umupira bikaba El Classico hagati ya bo

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:20/04/2014 9:13
0


Nemeye Platini uzwi nka Paty na Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC, abasore babiri bagize Itsinda rya Dream Boyz basanzwe bahuza ibintu hafi ya byose, haba muri Muzika ndetse no mu buzima busanzwe, gusa iyo bageze muri Ruhago iba ari El Classico (guhangana gukomeye nk’umukino wa FC Barcelona vs Real Madrid) hagati ya bo.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, aba basore babiri bavuga ko uretse Muzika banakunda Umupira w’amaguru, aho TMC avuga ko akunda bikomeye Lionel Messi bigatuma ahita afana FC Barcelona, mu gihe Platini avuga ko akundaa Christiano Ronaldo bigatuma ahita afana Real Madrid.

TMC

TMC Umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz bitaga Ali Kiba akiga mu mashuri yisumbuye kubera gukunda gukora Play Back y'indirimbo ze

Tubabajije icyo baheraho bakunda abo bakinnyi, TMC yagize ati: “Messi ni umukinnyi utajya upfa gutakaza umupira, n’iyo bibayeho akenshi aba yakoreweho ikosa.”

“Football akenshi tuyikundira kwishima, Messi iyo afite umupira action (Ibikorwa) zishimisha ngtizipfa kubura.”

“Ikindi jye nkunda abakinnyi ba Argentine muri rusange kuko nakunze cyane Maradona na Baptistuta.”

Paty

Nemeye Platini a.k.a Paty bitaga Mr Nice akiga mu mashuri yisumbuye, aha akaba yari kumwe n'abandi bagize Kina Music bagiye gusura Urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 i Ntarama

Platini we ngo mu mupira w’amaguru yikundira kwihuta birimo ubuhanga, amashoti yerekeza mu izamu, igihagararo cyiza cy’umukinnyi ushyitse bya Christiano Ronaldo, akanakunda ukuntu yahetse Portugal akayihesha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, akaba anakomeje guheka Real Madrid.

Platini anakunda kandi ko Christiano Ronaldo azirikana, agafasha abantu benshi babaye, gusa ngo ntago akunda Lionel Messi n’ubwo yemera ko ari umuhanga.

Aha Platini yagize ati: “(Lionel Messi) Ni umukinnyi mwiza ndetse cyane, ariko nta spectacle (gushimisha abafana) atanga mu kibuga.”

“Man mbona ashyizemo igitego tu, ariko ntabwo rwose aryoshya match (umukino) nk’umuntu ufite Ballon d’Or (imipira ya zahabu) enye (4).”

Messi

Lionel Messi ikigirwamana cya TMC muri Ruhago

Ibi ntago abibona kimwe na TMC we wemeza ko Lionel Messi ari we muhanga kurusha Christiano Ronaldo, ngo ndetse n’abandi bazi iby’umupira ku isi baramwemera, ari na yo mpamvu bamutoye nk’umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro enye yikurikiranya.

Dream Boyz

Dream Boyz rimwe mu matsinda akomeye hano mu rwanda, rikaba na rimwe mu bahanzi barimo guhatanira PGGSS4

Gusa nk’uko basanzwe bahuza muri byinshi, no muri ruhago y’u Rwanda, aba bahungu barahuje.

Bombi ngo bagira umwanya muto wo gukurikirana umupira w’u Rwanda, gusa ngo bakaba bakunda Rayon Sports na APR FC kuko ari yo makipe ajya agerageza gukora ikinyuranyo mu kwitwara neza.

Ubwo bari bakibasha kuwukurikirana, TMC ngo yari umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports, agakunda bikomeye Umukinnyi Ndikumana Hamad Katauti, mu gihe na Platini yakundaga iyo kipe isigaye ibarizwa i Nyanza, ariko agakunda bikomeye Jimmy Gatete na Ndikumana Hamad Katauti.

Ronaldo

Christiano Ronaldo Ikigirwamana cya Platini muri Ruhago

Muri iki gihe ngo TMC nta mukinnyi yavuga ko arusha abandi hano mu Rwanda kuko atakibasha kubakurikirana. Gusa Platini we, yikundira Mwizerwa Amini rutahizamu wa AS Kigali, ngo kuko biganye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Aha yagize ati: “Abakinnyi bo mu Rwanda Sindabakurikirana cyane, gusa nikundira uwo twiganye muri Tronc Commun yitwa Muzerwa Amini rutahizamu wa AS Kigali, gusa na Migi ni sawa.

Itsinda rya Dream Boyz rifite aho rihurira n’umupira w’amaguru, kuko uretse kuba Platini yarawukinnye kuva akiri umwana muto, TMC we akiri muto yari umukunzi bikomeye wa Seria A shampiyona y’u Butaliyani, aho akiga mu mashuri abanza yakundaga cyane umukinnyi Gabriel Baptistuta bigatuma anafana ikipe ya Fiolentina yakinagamo.

Ibi bituma abafana b’iri tsinda bibaza ni ba nta gahunda yo gusaanisha Muzika ya bo n’Umupira w’amaguru, maze tubabaza ni ba nta gahunda bafite yo gusaanisha Muzika ya bo na ruhago.

Palitini yadusubije muri aya magambo: “Njye nzaririmba indirimbo mu rwego rwa business, aho tuzavugana neza nzayikora, ariko iyo gushyigikira ikipe nkunda ndacyabitekerezaho, ntiturabifatira icyemezo.”

Hamad

Ndikumana Hamad Katauti (wambaye nomero 3) na Jimmy Gatete (wambaye nomero 10) ni bo bakinnyi Dream Boyz ifata nk'ibigirwamana muri Ruhago y'u Rwanda

Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri, babyirukiye hamwe, bose bakunda umupira w’amaguru n’ubwo umwe muri bo (TMC) nyuma yo kurangiza amashuri abanza atongeye kuwukina, Platini we akaba yarawuretse mu mwaka w’2008 ubwo yiyemezaga gutangira Muzika.

Philbert H.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND