Ntabwo ari iby'ubu! Mu myaka yatambutse, hagiye humvikana inkuru zinyuranye z’abagabo bari ibikomerezwa, bagiye bashinjwa ibyaha bifitanye isano no gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure ndetse bamwe bisanga mu gihome.
Mu Rwanda, ingingo ya 136 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Ni mu gihe iyo umuntu
mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana
indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Mu ntangiriro z’uyu
mwaka, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.
Thierry, yatangaje ko mu mwaka wa 2023/2024, hakurikiranywe amadosiye 4.567
arebana n’icyaha cyo gusambanya abana.
Yavuze ko muri ayo
madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4.849, abakobwa ni
4.646 n’abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4.901 barimo 4.767
b’abagabo n’abagore 134
Icyo gihe Abadepite basabye
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugaragaza ingamba zihari
zigamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kwiganza mu muryango
nyarwanda.
Iki cyaha ntikigaragara mu bantu basanzwe gusa, ahubwo hari ibyamamare byaba ibyo mu Rwanda no mu mahanga byagiye byumvikana mu birego byo gusambanya abana.
Bamwe muri bo,
bahamwe n’icyaha barakatirwa, abandi bagirwa abere mu gihe hari n’abagiye
bahunga ubutabera.
Dore ibyamamare 10
byavuzweho ibirego byo gusambanya abana:
1. R. Kelly
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly [R Kelly] wamamaye mu njyana ya RnB, yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana muri Nzeri 2021.
Yakatiwe imyaka
30 y’igifungo muri Kamena 2022
kubera gukoresha abana ibikorwa by’ubusambanyi no kubacuruza.
Ku wa 18 Gashyantare 2023,
nibwo umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yatesheje agaciro
icyifuzo cy’umuririmbyi R. Kelly wari wasabye kugirwa umwere mu rubanza rushya
rwo gukinisha umwana muto filime z’urukozasoni.
Mu 2022, R. Kelly yakatiwe
igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo gusambanya abana no gushora mu
busambanyi abagore n’abakobwa.
Uyu muhanzi mu 2023
yongeye gushinjwa icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto,
abashinjacyaha bamusabira gufungwa igifungo cy’imyaka 25 cyikongerwa kuri 30 yari
aherutse gukatirwa.
2. Jeffrey Epstein
Epstein ni umenyemari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinjwe gusambanya abakobwa batujuje imyaka y’ubukure mu 2006.
Mu 2008, yahamijwe ibyaha
arafungwa, ashyirwa no ku rutonde rw’abakoze ibyaha byo gusambanya abana.
Nyuma
yaho habaye inkundura y’abagore bamushinja ko yabahohoteye, atabwa muri yombi
mu 2019, mu 2020 agwa muri gereza yiyahuye, mu gihe yari ategereje kuburanishwa.
Yari
azwiho kuba yaragiranaga umubano n’ibyamamare, abanyapolitiki, abacuruzi,
abarimu n’abashakashatsi, akabizeza ibitangaza bazungukira muri uwo mubano
agamije inyungu ze.
3. Michael Jackson
Michael Jackson ni umwe mu bahanzi b’ibihe byose, benshi bamwita umwami w’injyana ya pop.
Ni umwe mu bantu bigeze kwandika amateka mu muziki kubera ubuhanga mu
miririmbire n’imibyinire ye yihariye. Kuri ubu hashize imyaka 10 yitabye Imana,
abantu batandukanye batangiye kuzamura ibirego by’uko yasambanyaga abana
b’abahungu.
Mu 2019 ni bwo ku nshuro
ya mbere herekanywe filime yitwa “Leaving Neverland” ivuga ku buryo umuhanzi
wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop, Michael Jackson, yasambanyije abana
b’abahungu ku ngufu, ibintu byababaje abayirebye.
Iyi filime yerekanywe mu
iserukiramuco rya sinema rizwi nka Sundance Film Festival 2019, ryabereye mu
nyubako ya Egyptian Theatre mu mujyi wa Park City muri Leta ya Utah.
Icyo gihe Aljazeera yanditse
ko iyi filime ishingiye ku witwa Wade Robson uvuga ko Michael Jackson
yamusambanyije kuva afite imyaka irindwi kugeza agize 14 na James Safechuck
wari ufite imyaka 10.
Leaving Neverland imara
amasaha ane, igaragaza uko aba bagabo baryamanye na Michael Jackson, mu gihe
yari akunzwe mu 1980 kugera mu 1990 n’uko byabateye ihungabana.
Iyi filime ijya hanze,
Robson yavuze ko ntacyo bashobora guhindura ku byababayeho kandi ko ntacyo
bakora kuri Michael Jackson kuko yapfuye, ahubwo icyo bagamije ari ugukura
ipfunwe ku bahuye n’iki kibazo no kumenyesha abafite inshingano zo kurera abana
iby’iki kibazo.
Mu 2021, nibwo umucamanza
Mark A. Young wo muri Los Angeles yatesheje agaciro ibirego bya Wade Robson
washinjaga sosiyete za Michael Jackson kuba ziri mu byo yifashishaga mu gukora
ibikorwa birimo n’ibyo gusambanya abana b’abahungu batarageza imyaka y’ubukure
na we arimo.
Umucamanza yavuze ko
ntaho imyitwarire ya Michael Jackson yahurira na sosiyete ze, ku buryo Robson
yabigira urwitwazo akazijyana mu nkiko.
Yavuze ko nta bihamya
bifatika bihari bigaragaza ko sosiyete za Michael Jackson zari zifite
inshingano zo kumurinda mu gihe yari ari kumwe n’uyu muhanzi mu myaka yo mu
1990.
Nyuma y’iki cyemezo Vince
Finaldi uburanira Wade Robson yatangaje ko atishimiye uyu mwanzuro ku buryo
agiye kujuririra iki cyemezo cy’umucamanza umukiliya we akarenganurwa.
Mu 2020 nabwo uyu
mucamanza yatesheje agaciro ikirego cya James Safechuck washinjaga sosiyete za
Michael Jackson kuba iri mu byamwoshyaga mu gukora ibikorwa birimo n’ibyo
gusambanya abana b’abahungu batarageza imyaka y’ubukure.
James Safechuck yavugaga
ko yahohotewe n’iki cyamamare ubwo yari afite imyaka 10. Yari ahuje ikirego
Wade Robson na we ushinja Michael Jackson kumusambanya afite imyaka irindwi.
James Safechuck mu 2014
yajyanye mu nkiko sosiyete za Jackson zirimo MJJ Productions na MJJ Ventures,
avuga ko ‘zari zarashinzwe hagamijwe gufasha Michael Jackson gufata abana ku
ngufu kandi zikaba zarabigezeho.’
4. P. Diddy
Mu mezi ashize, umuraperi
Sean Combs, uzwi nka P. Diddy, yarezwe n'abantu
batandukanye bamushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo n'ibirego byo
gusambanya abana.
Uyu muraperi yatangiriye
uyu mwaka mu mazi abira nyuma y’uko mu rukiko hagaragaye umugore mushya
umushinja ko yamusambanyije ku gahato afite imyaka 16 y’amavuko, akanabikora
yabanje kumusindisha.
Uyu mugore mushya
yiyongereye ku rutonde rw’abandi benshi bajyanye mu nkiko P.Diddy umaze amezi mu gihome akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa
hamwe no gutera ubwoba abamushinja.
Mu kirego yatanze, uyu
mugore wahawe izina rya Jane Doe ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko yahuye na
Diddy mu 2000 afite imyaka 16 y’amavuko ari na bwo yamufashe ku ngufu.
Diddy yatawe muri yombi
ku wa 16 Nzeri 2024, aho afungiye muri gereza y’i Brooklyn muri New York, akaba
ariho ategerereje urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 5 Mata 2025.
5. Jay-Z
Mu
minsi ishize, nibwo Buzbee yatanze ikirego cy’uko umuraperi Shawn
Carter wamamaye nka Jay-Z yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 13,
afatanyije na Sean ‘Diddy’ Combs mu 2000.
Jay-Z
yareze uyu munyamategeko mbere gato y’uko ku wa 14 Gashyantare 2025 urukiko
rwa New York ruhagarika iki kirego nyuma y’uko bigaragaye ko uwamushinjaga
yamubeshyeraga.
Mu
mpamvu Jay-Z yabwiye urukiko zituma arega Tony Buzbee wari uhagarariye umukobwa
wahawe izina rya Jane Doe, zirimo ko iki kirego cyamugizeho ingaruka mu buryo
bw’imitekerereze ndetse kikanamuhombya amafaranga menshi.
Kuri
ubu, uyu muraperi ari kubyinira ku rukoma nyuma y’uko ikirego cyamushinjaga we
na Diddy gusambanya umukobwa w’imyaka 13, byavugwaga ko cyakozwe mu myaka
irenga 20 ishize gikuweho.
Iki
kirego cy’umugore wari wiswe Jane Doe cyakuweho ku wa Gatanu tariki 14
Gashyantare 2025.
6. Roman Polanski
Mu 1977, umuyobozi wa filime, Roman Polanski yahamijwe icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 13.
Yahise ahunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajya mu Bufaransa, aho atigeze atabwa muri yombi.
7. . Woody Allen
Uyu mugabo ubusanzwe
witwa Allan Stewart Konigsberg [Woody Allen] ni umwe mu bububatse izina mu
buryo bukomeye mu ruganda rwa sinema ya Hollywood by’umwihariko mu kuyobora no
gutunganya filime.
Mu 1992 nibwo umukobwa Woodey Allen yareraga witwa Dylan Farrow, yareze uyu mugabo ubu ufite imyaka 89 y’amavuko.
Icyo gihe itangazamakuru ryahanze amaso uyu mugabo wamenyekanye ndetse
akigwizaho ibihembo byinshi bikomeye muri Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na ‘‘CBS Sunday Morning” Allen yavuze ko iki kirego nta shingiro cyari gifite.
Ati
‘‘Nta shingiro ryo kuba nabiryozwa. Ni gute umuntu wari ufite imyaka 57
utarigeze ushinjwa na kimwe mu buzima bwanjye, nari gufungwa ndengana. Ntabwo
ntekereza ko byari bikeneweho iperereza, ndetse.’’
Dylan Farrow washinje uyu
mugabo wamureraga kumufata ku ngufu ubwo yari afite imyaka irindwi ariko bikaza
kurangira habuze ikimenyetso, yigeze kumvikana avuga ko yubaha uyu mugabo ariko
kuba amwubaha bitari gukuraho ko aryozwa ibyaha bye.
Woody Allen niwe wakoze
filime zirimo ‘The Curse of the Jade Scorpion’, ‘Hollywood Ending’, ‘Anything
Else’, ‘Melinda and Melinda’, ‘Match Point’, ‘Scoop’, ‘Vicky Cristina
Barcelona’, ‘ Minuit à Paris (Midnight in Paris)’ inagaragaramo Sonia Rolland
n’izindi zitandukanye zamenyekanye kuva mu myaka irenga 30 ishize.
8. Gary Glitter
Umuhanzi
Gary Glitter yahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana muri Gashyantare 2015,
ahabwa igifungo cy’imyaka 16. Yarekuwe mu 2023 ariko yongeye gutabwa muri
yombi nyuma y’amezi make.
Umwaka
ushize, Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwategetse umuhanzi Gary Glitter
kwishyura Ama-pound ibihumbi 500, nyuma yo kumuhamya ibyaha by'ihohotera
yakoreye umwana w'imyaka 12.
9. Yampano
Umuhanzi Yampano, uri mu
bagezweho yahishuye ko yigeze gufungwa azira gusambanya umwana w'umukobwa
utujuje imyaka y'ubukure abeshyerwa kugeza ubwo yashatse kwiyahura kubera
ubuzima bwo muri gereza.
Ibi Yampano yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube wa 'MIE
Empire', aho yavuze ko ku myaka ye 19 y'amavuko yafunzweho akurikiranyweho
gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko.
Uyu musore yabaye muri gereza igihe kugeza ubwo haje kuza ibisubizo bigaragaza
ko atigeze asambanya wa mwana w'umukobwa w'imyaka 17, ibisubizo byagaragaje ko
uyu mukobwa yavukanye ubwandu bw'agakoko gatera Sida. Ni uko Yampano yabaye
umwere arafungurwa.
10.
Kevin Kade na Davis D
Tariki ya 21 na 24 Mata
2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Icyishaka
David umaze kwamamara mu muziki nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin
Kade, aho bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha
mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.
Ku wa 14 Gicurasi 2021
nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Urukiko
rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwategetse ko Davis D na Kevin Kade barekurwa
by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza
imyaka y’ubukure.
Mbere yaho ubwo baherukaga
mu rukiko, baburanye bahakana ibyo baregwa.
Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa
TANGA IGITECYEREZO