RURA
Kigali

U Rwanda rwatangaje impamvu rwafatiye ibihano u Bubiligi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/02/2025 12:38
1


Mu ijoro ryakeye, u Rwanda rwatangaje ko ruhagaritse amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’u Bubirigi ku mpamvu z’uko u Bubirigi bukomeje gucira akabo u Rwanda ku kibazo cya DRC na M23.



Muri Mutarama 2025, Abanyapolitiki b’ababirigi Els Van Hoof na Samuel Cogolati bagiye gusaba umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European Union) gufatira ibihano u Rwanda barushinja gutera DRC banyuze mu mutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibi binyoma byatanzwe mu bushake bwa Perezida Tshisekedi utifuza gucoca ikibazo afitanye na M23 ahubwo agakomeza kurangaza no kuyobya amahanga menshi yemera kwiyambika igitambaro mu maso mu rwego rwo gukomeza kunyunyuza imitsi DRC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubirigi, Bernard Quintin yakunze kumvikana mu nama zitandukanye ko ibyo u Rwanda ruri gukora atari ibintu byo kwihanganirwa n’ubwo atangaza ibi binyoma yirengagije ukuri ahubwo afite izindi nyungu ateze ku bo afasha kubeshya amahanga.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, mu mwaka wa 2024 u Rwanda n’u Bubirigi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itanu. Ni amasezerano afite agaciro ka a miliyoni €95 (ni ukuvuga miliyari zisaga 131 z’amafaranga y’u Rwanda).

Bitari aya masezerano gusa, hari andi masezerano yo kuva mu mwaka wa 2022 kugera mu mwaka wa 2026 u Rwanda rwari rufitanye n’u Bubirigi afite agaciro ka miliyoni €17.6. Ni mu mushinga uhuriweho n’ibihugu nka DRC na Uganda ufite ingengo y’imari ya miliyoni €50.

Gusa n’ubwo u Bubirigi bwaba bwariyemeje kuzatanga iyo nkunga ingana gutyo, si urukundo rwo kwishimira kubaka u Rwanda ahubwo nabwo bufite izindi nyungu bukura mu Rwanda harimo kwagura isoko ry’ibicuruzwa byabo  nk'uko umuvugizi wungirije wa Guverinoma abivuga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.

Mu nzira z’ibiganiro no gushaka uko umutekano mucye uri mu burasizuba bwa DRC wacyemuka, u Bubirigi bwemeye kujya ku ruhande rwa DRC idakozwa ibyo gukemura ikibazo bafite ahubwo bashaka impamvu zikomeza gutuma bayobya abaturage mu gihe bo uwo mutakano mucye baba bawungukiramo.

Iryo tangazo rigira riti “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye. Nta gihugu mu Karere gikwiye gukumirwa mu kubona inkunga igamije iterambere nk’intwaro yo kugishyiraho igitutu.”

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rusanga imyitwarire y’u Bubirigi ntacyo yaba imariye u Rwanda mu gihe Ababirigi baca ruhinganyuma bakajya gusabira ibihano by’ubukungu u Rwanda kandi harashyizweho inzira y’ubuhuza mu kibazo cya DRC kuruta gushinja ibinyoma u Rwanda.

Yagize ati “Hari impamvu zivugwa ku birebana n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari kuzira uko bavutse ariko ugasanga Igihugu runaka gihisemo kwirengagiza impamvu z’igihugu kimwe ahubwo kigahitamo kujya ku ruhande ruvugwa n’ikindi gihugu.”

Akomeza agira ati “Icyo gihe rero ni uburenganzira bw’igihugu guhitamo ariko rero gushaka kuvuga y’uko wagira ubutwererane cyangwa se amasezerano y’ubutwererane ukayagira igikangisho kandi bakwereka y’uko ikibazo gihari ari icy’umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda, ibyo ngibyo ntabwo byaba ari ibyo kwihanganirwa.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yakomeje avuga ko iyi myitwarire y’Ububirigi ibangamiye inzira zatewe mu gucoca ibi bibazo kuko inama nyinshi zabaye zavugaga ko hakwiye inzira ya Dipolomasi nyamara ikindi gihugu kikaza kigashyigikira DRC mu kudashyira mu bikorwa ibyemezo by’inama nyinshi zateranye kubera iki kibazo ahubwo bo bagahitamo inzira ya dipolomasi.

Ati “Abandi bose bavuga uko byagenda kose hakwiye inzira y’ibiganiro ariko u Bubirigi bwo bwahisemo gufatanya na DRC mu nzira bahisemo y’intambara bityo uba ubangamiye inzira ya dipolomasi zafashwe n’ibindi bihugu.”

Alain Mukurarinda avuga ko nta na rimwe imfashanyo zizaba umutego wo gushyira mu kangaratete umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ahubwo hakwiye gushakwa indi nzira n’uburyo bwo guhangana n’igihombo cyava muri uku guhagarika amasezerano y’ubutwererane n’u Bubirigi.

Kuva mu mwaka wa 1958, u Rwanda rubaye igihugu cya mbere gihagaritse amasezerano y’ubutwererane ku gihugu gikize dore ko byaherukaga ubwo Ahmed Sékou Touré wari Perezida wa Guinée yatunguye General De Gaulle akanga gutora umushinga wo kugira intara z’Ubufaransa ibihugu byose Ubufaransa bwakoronizaga.

Nyuma y’iminsi micye amaze kwanga ko Guinée yaba intara y’u Bufaransa, iki gihugu cyahise kibona ubwigenge hanyuma n’ibindi byari bisigaye bikomerezaho.


u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse amasezerano y'ubutwererane rwari rufitanye n'u Bubirigi kubera imyitwarire yabwo idahwitse ku kibazo cy'umutekano mucye muri DRC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apple1 day ago
    Mugume hamw mureke kwiriza ayingona kuk nigitambambuga cobona ko arimw murwana muri kongo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND