Mu mezi abiri ashize, umuhanzi Bruce Melody amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batatu bo muri Uganda , Fille, Jamal na Radio(Good Life). Abo yakoranye nabo n’uko umuziki wo muri iki gihugu ukorwa yasanze benshi mu bahanzi bakora indirimbo babifashijwemo n’ubusinzi.
Mu bo Bruce Melody yakoranye nabo ndetse n’amazu atunganya umuziki yagezemo muri Uganda yasanze benshi mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu mbere yo gukora indirimbo cyangwa mu gihe cyo kuzikora baba bafata ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha bikomeye. Iyi turufu yo kuzuza ibisindisha n’ibiyobyabwenge mu mibiri yabo, Bruce Melody bamubwiye ko ari cyo kibafasha kuririmba ibibarimo ari nabyo bikundwa cyane n’abafana.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bruce Melody ubwo yatugezagaho indirimbo MUSIC aherutse gukorana na Radio wo mu itsinda Good Life, yadutangarije ko, mu bahanzi ba Uganda amaze gukorana nabo bafite umuco wabo wihariye mu buhanzi aho bakoresha ibiyobyabwenge byinshi no kunywa inzoga mu gihe bagiye gukora indirimbo bitandukanye cyane no mu Rwanda aho umuhanzi w’umusinzi yangwa urunuka aho gukundwa.
Melody ati, “Bitandukanye no mu Rwanda, abo maze gukorana nabo bose cyangwa abo nabonye muri Uganda bakomeye, bakora indirimbo babanje gukwikira(kunywa ibisindisha byinshi). Nka Radio dukorana yari yasinze cyane akambwira ngo iyo wakwikiye nibwo ibitekerezo biza neza ugasohora ibikurimo. Ariko nasanze ari byo kuko ubona ko muri studio ibitekerezo abizana mu buryo bumworoheye, icyo muvuganye cyangwa icyo yumvise ahita akiririmba. We aririmba ibije ako kanya nta kintu kimugora”
Radio ngo yabwiye Bruce Melody ko iyo wanyoye umutwe wawe biworohereza gusohora ibitekerezo neza kandi bizima
UMVA IYI NDIRIMBO MUSIC ,BRUCE MELODY YAKORANYE NA RADIO
Bruce Melody ufite gahunda ihamya yo gukora uko ashoboye akazimenyekanisha mu karere ka Africa y’uburasirazuba, yavuze ko iyi turufu yasanganye abahanzi bo muri Uganda benshi , agiye gukurikirana ibyayo ngo arebe niba koko n’abahanzi b’abasinzi hano mu Rwanda hari icyo ubu businzi bwabagezaho mu muziki.
Amashusho y'iyi ndirimbo MUSIC bakoranye yamaze gufatwa na Producer Gilbert
Aba ni bamwe mu bakobwa bazagaragara muri iyi ndirimbo
Ati, “Singiye kwitangaho urugero ngo ngende nzinywe ariko ngiye kubyigaho ndebe niba koko no mu Rwanda abahanzi b’abasinzi dufite hari icyo bibagezaho. Ngiye kumva ibihangano byabo ndebe uko bakora niba ibyo bisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bibafasha nk’abanya-Uganda koko”
Isomo yavanye mu bahanzi b’ibyamamare mu mahanga amaze gukorana nabo, Bruce Melody yasanze nka Uganda impamvu umuziki wabo ukundwa ari uko bafite umwimerere wabo, akaba asanga abanyarwanda nabo bakwiye kugira umuziki w’umunyarwanda ari nabyo bizatera abo mu bindi bihugu kuwushakisha no kuwukunda.
Ati, “Naganiriye na Radio ambwira ko abahanzi nyarwanda ari aba mbere mu kuririmba muri Africa ariko ngo ikibazo bafite ni kimwe. Ntabwo bahanga udushya, ndetse nta n’umwimerere dufite. Bo bakora Dancehall gusa kandi iwabo uyu muziki barawukunda cyane”
Uyu muhanzi yasoje avuga ko uku kwezi kwa Werurwe 2014 ari ukwe kubera impamvu zitandukanye yatanze. Ati, “Uku kwezi ni ukwanjye, ni ukwezi navutsemo, niko namuritsemo alubumu yanjye ya mbere, niko ninjiyemo muri Guma Guma bwa mbere mu buzima , ni ko kwezi nakoranyemo n’umuhanzi ukomeye nahoraga nifuza."
REBA UKO IGITARAMO CYO KUMURIKA ALUBUMU YA BRUCE MELODY CYAGENZE:
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO