Kuva ku itariki ya 28 Ukuboza 2013 kugeza kuya 23 Gashyantare 2013 nibwo hakozwe urugendo rurerure mu gihugu hose hashakishwa umukobwa ugomba kuba Nyampinga wu Rwanda mu mwaka wa 2014. Akiwacu Colombe wo mu Burasirazuba ni we wegukanye iri kamba atsinze bagenzi be 14 yari ahanganye nabo.
Miss Rwanda Akiwacu Colombe wari muri aya marushanwa ahagarariye intara y’Uburasirazuba , ni we waje kwegukana iri kamba nyuma yo kwanikira aba bakobwa bose hakurikijwe ingingo enye zagendeweho mu kumuha amanota amuhesha ikamba rya Miss Rwanda 2014.
Akiwacu Colombe akigera aho ibi birori byabereye yari yifitiye icyizere
Nk’uko abagize akanama nkemurampaka babisobanuye mbere gato yo gutangaza abegukanye imyanya itandukanye muri aya marushanwa na Miss Rwanda by’umwihariko, basobanuye ko kugira ngo umukobwa abe Miss hagenderwa ku ngingo enye mpuzamahanga harimo: Kuba ari mwiza ku buranga, Kuba afite ikimero cyiza kandi yambara akaberwa, uko asubiza ibibazo abazwa mu ndimi zitandukanye ndetse akavuga ashinze amanga no kuba afite ubumenyi burusha ubwo aba ahanganye nabo.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zose ukaba wabereye kuri Petit Stade
Miss Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 hano yari kumwe n'umuyobozi mukuru wa Bralirwa
Ibirori byatangijwe n'ijambo rya Miss Mutesi Aurore wasimbuwe na Akiwacu Colombe
Miss Rwanda Akiwacu Colombe afite imyaka 20 y’amavuko, akaba areshya na 1m75. Igisonga cye cya kabiri , ni Umutoniwase Marlene wanegukanye ikamba rya Miss Heritage(umukobwa wagaragaje umuco kurusha abandi), afite imyaka 23 naho igisonga cya mbere aba Akineza Carmen.
-Miss Popularity ni Yvonne Mukayuhi afite imyaka 23 y’amavuko, akaba areshya na 1m80. Yari mu bahagarariye intara y’uburasirazuba.
-Miss Congeniality (wabanye neza n’abandi) ni Isimbi Melissa yari yambaye numero 6, afite imyaka 21 y’amavuko, areshya na 1m73 akaba yaratorewe mu ntara y’Amajyaruguru.
-Miss Heritage yabaye Umutoniwase Marlene, afite imyaka 23 y’amavuko, aresha na 1m70 akaba ari mu bahagarariye intara y’Amajyaruguru.
Uyu mukobwa yanaje kuba Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda. Ibihembo bye yabishyikirijwe n'umuyobozi mukuru wa Cogebank, umwe mu baterankunga b'iki gikorwa
-Miss Photogenic yongeye kuba Yvonne Mukayuhi, yari ahagarariye Intara y’amajyaruguru
Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ni Umutoniwase Marlene, afite imyaka 23 y’amavuko, aresha na 1m70, mu gihe igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 yabaye Akineza Carmen naho Miss Rwanda 2014 ni Akiwacu Colombe.
Ibihembo byahawe aba bakobwa:
1.Miss Rwanda 2014 yegukanye ikamba na sheki ya Miliyoni ebyiri, imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y’indege yo kujya mu gihugu cy’u Bufaransa na Espagne, itike yo kujya kureba filimi muri Century Cinema iherereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu gihe cy’umwaka.
2.Igisonga cya mbere cyahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice, n’umwaka umwe wo kujya kureba filimi muri Century Cinema.
3.Igisonga cya kabiri, cya kabiri cyahembwe miliyoni imwe n’itike y’umwaka kujya kureba filimi muri Century Cinema.
4.Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity) yahembwe ibihumbi 300.
5.Nyampinga uzi kwifotoza neza kurusha abandi (Miss Photogenic) yahembwe ibihumbi 300.
6.Miss heritage nawe ahembwa ibihumbi 300
Miss Akiwacu Colombe ubwo yiyerekanaga bwa mbere
Active bakanyujijeho mu ndirimbo zabo zitandukanye
Carmen yaje kuba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014
Akiwacu Colombe
Marlene hano yasubizaga ibibazo
Bruce Melodie yaririmbye mu buryo bwa Live akoresheje ijwi rye gusa benshi barishima cyane
Akanama nkemurampaka mbere yo gutangaza uwatsinze
Ibisonga bya Miss Rwanda 2014
Carmen yishimiye cyane umwanya yabonye wo kuba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014. Ikamba yaryambitswe na mugenzi we Natacha Uwamahoro wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2012. Aba bakobwa bombi ni inshuti zikomeye mu buzima busanzwe none barasimburanye
Natacha na Carmen bafashe agafoto k'urwibutso
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe
Mutesi Aurore ikamba yahise arishyikiriza Akiwacu Colombe
Miss Rwanda Mutesi Aurore na Akiwacu Colombe bafashe ifoto y'urwibutso
Hari abanyamakuru benshi cyane
Hano yari yerekeje ku modoka yahembwe. Yari arinzwe mu buryo bukomeye n'abasore bo muri B-Kgl
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe mu modoka ye. Abantu bari bayuzuyeho ari benshi cyane bashaka kureba uyu mwari
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO