Muri Koreya y'amajyepfo mu rusengero ruzwi ku izina rya Unification Church, ku munsi w'ejo kuwa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2014 , abakobwa b'amasugi 2,5000 basezeranye n'abakunzi babo, umunsi umwe kandi ku isaha imwe.
Nk’uko ikinyamakuru Mail Online cyabitangaje, uru rusengero Unification Church, rwashinzwe n’umugabo witwa Sun Myung Moon warutangije mu mwaka w’1954 avuga ko ari Mesiya, akaba yarahamyaga ko ari we Imana yatumye ku isi ngo arokore ubugingo bw’abana bayo nyuma y’uko hari abandi bafite imyemerere y’uko ari YEZU(Yesu), Allah….babacunguye.
Aba basore n’inkumi z’amasugi 2,500 basezeraniye umunsi umwe, mu muhango ukomeye cyane muri iri dini aho bemera ko umugore n’umugabo bubatse urugo kuri uwo munsi baba bafite imiigisha myinshi ku Mana nk’uko Sun Myung Moon yasize abibigishije atarapfa.
Igitangaje cyane muri uyu muhango wo gusezerana kw’aba bantu bagera kuri 2,500 ni uko hari abahisemo kurushinga bamaranye iminsi itarenze ibiri bamenyanye. Bahisemo guhita barushingana n’ubwo nta rukundo bari bafitanye cyangwa bataziranye cyane kugira ngo uyu munsi w’imigisha utabacika bagahomba byinshi mu buzima bwabo.
Abasore n'inkumi 2,500 basezeranye imbere y'Imana umunsi umwe kugira ngo baronke imigisha
Abenshi ngo ntabwo bari baziranye. Umwe hari igihe yambikaga impeta umukobwa akamubaza izina rye kubera ko ayabaga yaryibagiwe. Ikindi gitangaje ni uko hari abasore n'inkumi bashakanye batavuga ururimi rumwe kuburyo kumvikana byabaye ingorabahizi mu masezerano yabo
Ni ku nshuro ya kabiri kuva uyu mesiya yapfa habayeho uyu muhango wubahwa cyane muri iri dini dore ko yapfuye muri Nzeli 2012, nyuma y’aho nibwo hasezeranye andi ma couples 35,000. Bakurikiwe n’aba 2500 basezeranye ku munsi w’ejo. Uyu muhango ntabwo ufite igihe cyizwi uberaho kuko babikora bitewe n’igihe Imana yaberetse ko uwo munsi ari uw’imigisha benshi bagahita bashaka abakunzi bagashinga urugo.
Ibyishimo byari byose ku bashinze urugo kuri uyu munsi
Abageni bari hagati mu kibuga, abakristu bari babaherekeje bakaba bari bicaye muri stade hejuru
Bamwe bararize kubera ibyishimo
Aba basore n’inkumi, ntawe usezerana kuri uyu munsi yaratakaje ubusugi cyangwa ubumanzi, iyo bamaze kwemeza ko uri isugi, uhabwa uburenganzira bwo gukora ubukwe. Iyo bamaze kwambikana impeta, biyemeza kumara iminsi 40 n’amajoro 40 badakora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo gutera ikirenge mu cya Yesu wamaze iminsi 40 mu butayu atarya atanywa ahubwo yirirwa asenga.
Nyuma yo kwambikana impeta bagiye kumara iminsi 40 badakora imibonano mpuzabitsina
Hano bunamiraga umugore wa nyakwigendera Moon wari uje muri uyu muhango
Aba bageni bizeye ko kuri uwo munsi batahanye imigisha
Abayoboye b'iri dini bemera ko umuyobozi wabo yaje ku isi gucungura abana b'Imana
Uru rusengero rufite abayoboke bagera kuri 3,000,000
Uyu mugeni we yahisemo kwifatira udufoto tw'urwibutso
Iyi misa y'umugisha barayubaha cyane
Rev Moon n'umugore we ubwo bari bayoboye uyu muhango mu 1998
Uyu muhango wabereye muri stade yitwa CheongShim Peace World Centre ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 25,000 baba bicaye gusa hatabariwemo abahagarara.
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO