Nyuma yuko abakobwa 15 bose bagomba guhatanira ikamba rya nyampinga wu Rwanda 2014 bamenyekanye batoranyijwe mu ntara zose zigihugu numujyi wa Kigali, ubu bagiye gutangira guhabwa amahirwe binyuze kuri sms na interineti.
Nk’uko tubikesha gutegura iki gikorwa aba bakobwa bose baratangira gutorwa ku isaha ya saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2014 binyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw maze ukajya ahanditse “online voting”, maze ugakanda ahanditse “vote’ mu ifoto y’umukobwa ushaka guha amahirwe.
Hitayezu Belise n'ibisonga bye bibiri; numero 3 niwe Dukunde Mouna wabaye igisonga cya mbere naho numero 2 ni Kayitesi Lydia wabaye igisonga cya kabiri. Aba nibo bazahagararira Intara y'amajyepfo
Ibi kandi birakorwa no kuri telefoni mu buryo bwa sms. Gutora kuri sms bikazajya bikorwa handikwa umubare uranga umukobwa wahisemo maze ukohereza kuri 8787.
Mpagazi Vanessa, Umutesi Diane wambaye nimero 14 igisonga cya mbere na UWASE Merveille igisanga cya kabiri. Aba nibo bazahagararira intara y'Uburengerazuba
Nyampinga Akiwacu Colombe n'ibisonga bye bibiri, Uwera Ruth igisonga cya mbere na Yvonne Mukayuhi igisonga cya kabiri unambaye numero 2. Nibo bazahagararira Uburasirazuba
Isimbi Melissa n'ibisonga bye nibo bazahagararira Amajyaruguru.
Tubibutse ko kugeza ubu abakobwa bose baherereye i Nyandungu muri La Palisse hotel ariko bakaba barimo bitegura gukomereza umwiherero wabo i Gashora mu mujyi wa Nyamata, aho bagiye kurushaho kwitegura iri rushanwa.
Miss Carmen n'ibisonga bye nibo bazahagararira umujyi wa Kigali muri aya marushanwa
Nk'uko abategura iki gikorwa muri uyu mwiherero uzabera La Palisse i Gashora ukamara ibyumweru hafi bibiri bazigishwa indangagaciro zikwiye kubaranga, kuvugira mu ruhame, intambuko n’ibindi byose bigendanye no kurushaho kwitegura igikorwa nyirizina.
DORE VIDEO Y'UKO I KIGALI BYARI BYIFASHE
Tubibutse ko ibirori nyirizina byo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2014 biteganijwe kuba ku mugoroba wo kuwa 22/02/2014 i Kigali muri Petit stade i Remera. Nkuko twakomeje kugenda tubigarukaho iki gikorwa kikaba ari icya Minisiteri y’Umuco na Siporo ku bufatanye na EAP (East African Promoters) na Rwanda Inspiration back up, ku nkunga ya Mitzigg ndetse na Cogebanque hamwe n’ibitangazamakurubitandukanye.
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO