RFL
Kigali

Daddy de Maximo arasaba abantu kubanza bakireba mbere yo kugira uwo bashinja

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:2/07/2013 15:02
0




Dore amagambo agaraga ku rukuta rwa Facebook rwa Daddy de Maximo atangira ati “Mbere yo guhana umuntu tujye tubanza twinyuzemo akayungirizo dutange igihano twazirikanye natwe ibikosa byacu. Ibyago ni ugutongerwa n'ukurusha ibifuti! Iyo nibutse ko nzacirwa urubanza nca bugufi da, ibyanjye ni imitwaro y'ibinyanga gusa ubwo koko wowe nakwiha nguhora iki?”

“Mpanganye no gukiranuka nabyo bikiri ihurizo hahahah ngo ndajya kwirirwa nikoreye ibivuna ba nyirabyo?!! Twige gukora no gutera imbere twe kwiha abakora ngo bagere kure.”

Daddy de Maximo

Daddy de Maximo ni umunyamideri umaze kumenyekana ku isi

“Iyo ntekereje ko ntakiranuka nca bugufi nkakira amakosa y’undi nkanamwumva nkanuma. Turi abantu duhora dukosa tubabarirwa kubw'ubuntu Bwayo niyo nsenze nsabira ababoshye nkanjye sinsenga mpa akato abadakiranuka kuko umunezero wanjye ni agakiza kuri twese.”

“Si agakiza kurinjye ngo abandi mbigizeyo. Mana mfasha nimenye ufashe n'abashaka kumenya Kukurusha batuze bamenye ko ku murongo wo kuza tukugana twese ntawuzasunika undi..... Turi kumurongo nyabuu kubiiiiii. I am really happy peeee kuko ntekerejeko ntandikiye ubusa nicyo maybe mbereyeho ni nabwo bukire mfite.”

Murakoze

Dady de Maximo Mwicira-Mitali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND