RFL
Kigali

The Bless yemeza ko i Musanze afatwa nk'umuhanzi w'icyitegererezo

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:1/07/2013 16:19
0




Uyu muhanzi uririmba injyana ya kinyafurika (afrobeat) avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto aho yakundaga cyane gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi mu bitaramo byakorwaga aho yigaga muri ESSA Ruhengeri ndetse akiri mu mashuri abanza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YISE UBURYOHE

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, The Bless yagize ati “I Musanze ndakunzwe kandi bamfata nk’umuhanzi w’ikitegererezo mu Majyaruguru. Ndangije kwiga amashuri yisumbuye kandi ndateganya gushyira hanze album yanjye muri Nzeri mu rwego rwo kwagura umuziki wanjye njya mu zindi ntara.”

The Bless

The Bless ari mu bahanzi batunganyiriza muzika muri Top 5 SAI mu mujyi wa Musanze

Ubu The Bless arateganya gukorana n’abahanzi n’abaproducers  b’i Kigali ndetse nkanagaraga mu bitaramo by’i Kigali dore ko ubu yakoze indirimbo hamwe na Producer Fazzo ndetse akaba ateganya gukorana na Kamichi ndetse n’abandi.

Abajijwe aho akomora inganzo, The avuga ko nyina yakundaga kuririmba kandi ngo yumvaga bavuga ko Sebatunzi yaba ari uwo mu muryango wabo n’ubwo ngo nta gihamya abifitiye.

Uyu muhanzi watangiye kujya muri studio mu mwaka wa 2008 ari mu bahatanira ibihembo byiswe REMO Awards bizatangirwa mu karere ka Musanze tariki 3 Kanama 2013 aho avuga ko yumva afite amahirwe yo kuzegukana igihembo ngo kuko yizeye ko abafana be bamuhora hafi. yagaragaye mu batumiwe mu gitaramo cyo Kwita Izina giherutse kubera mu Kinigi.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND