RFL
Kigali

Umucungagereza Sgt Clarisse yatuye indirimbo ingabo zabohoye u Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:1/07/2013 15:04
0




Sgt Clarisse usanzwe ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 19 umunsi wo kwibohoza wihizihizwa tariki 4 Nyakanga buri mwaka.

KANDA HANO WUMVE TWARIBOHOJE

Uyu mucungagereza yabwiye Inyarwanda.com ati “Iyi ndirimbo nayisohoye kuri uyu munsi wo kwibohoza wo kuwa 4 Nyakanga kugira ngo ishimishe Abanyarwanda cyane ko urugamba rwo kwibohoza twarutsinze inashimishe cyane ingabo z’u Rwanda zitanze ku rugamba rwo kurubohora ubu tukaba dufite umutekano, serivisi ziratangwa neza turatora tugatorwa, buri muntu wese agira ijambo ntawe unigwana ijambo. Ngibyo ibyiza byo kwibohoza.”

Sgt Clarisse yanifurije abakozi bose b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) barinda bamwe mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye muri gereza zitandukanye hirya no hino mu Rwanda.

Mu nzego zitandukanye z’abashinzwe umutekano hagenda hagaragaramo abafite impano zitandukanye barimo n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi kuko no muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda bafite Police Jazz Band ndetse n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) bakagira Army Jazz Band izwimo cyane Ssgt Robert, none n’abacungagereza bungutse umuhanzikazi Sgt Clarisse.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND