Kigali

Umuraperikazi Ciney atewe agahinda n'uko abakobwa baririmbwa babacyurira-INDIRIMBO NSHYA

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:1/07/2013 12:42
0




Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ciney yavuze ko koko abo bakobwa bariho kandi ababazwa n’uko bahora babacyurira kubera ko ngo ‘umukobwa aba umwe agatukisha bose’, bityo yumva ibyo byavaho abakobwa babishyizemo umutima bakigira.

KANDA HANO WUMVE IGIRE (Girls Get Yo Money)

Ciney yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze ngo nshishikarize barumuna na bakuru banjye b’abakobwa ko bakora cyane bagakorera amafaranga yabo bityo bakiyitaho badategereje ayo bakura kuri basaza bacu. Ni nyuma y’indirimbo zimaze iminsi zumvikana ngo abakobwa benshi babeshejweho n’abagabo/abasore ngo bashaka ‘care’ n’ibindi bintu bikanatuma babiducyurira.”

Ciney

Ciney arakangurira abakobwa gukora bityo bakirinda guhora babacyurira

Mu minsi ishize nibwo indirimbo ‘Care’ ya Ama G The Black yagiye ahagaragara ubu ikaba iri guca ibintu kubera ahanini yibasira abakobwa bakunze kwitwa ko bakura ibyinyo. Ciney avuga ko atashatse gusubiza uyu muraperi ahubwo ko ibyo yavuze koko bibaho bityo agasaba ababikora kwikubita agashyi.

Ati “Nemera ko ibyo Ama G yavuze bibaho ku bakobwa bamwe na bamwe. Icyo nasabye abakobwa ni ugushaka amafaranga yabo kugira ngo ibyo bavuga babakorera nabo babashe kubyikorera. Si byiza guhora baducyurira. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ugukangurira abakobwa, abakobwa babyaye (single mothers), ndetse n’abagore  guhaguruka bagakora maze bakigenga.”

Uyu muraperikazi usanzwe ari n’umunyamakuru asaba n’abahanzikazi bakunze kunengwa ko badakora cyane muzika yabo ko nabo bakanguka ati “Ndabasaba kudacika intege na gato kuko barashoboye, n’ubwo harimo ibintu byinshi bigoye ariko bibuke ko bashoboye.”

Ciney

Ciney ni umwe mu bakobwa bake bakora muzika mu Rwanda

Ciney aracyategura amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya ari nako ategura indi ivuga ku mpamvu zimwe na zimwe zituma abakobwa bacika intege dore ko afite n’ibyishimo by’uko indirimbo ye yise “Tuma bavuga” yacuranzwe kuri radiyo mpuzamahanga y’Ijwi rya Amerika (VOA) mu kiganiro gikurikirwa na benshi kizwi nka “The African Beat” bikaba byamwongereye ingufu muri muzika akora.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND