RFL
Kigali

Tom Close yasanze muri Uganda bamaze kumenya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:1/07/2013 10:36
2




Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tom Close yavuze ko igitaramo cya Rwanda Nite cyari cyiza cyane ndetse ko cyanitabiriwe cyane, ashimishwa kandi no kuba cyari giteguye mu kinyarwanda gusa nta rundi rurimi rukoreshwa muri iryo joro.

Tom Close

Tom Close aha yari avuye mu kiganiro kuri televiziyo ya NTV

Tom Close ati “Igitaramo cyagenze neza. Ni imwe muri Rwanda Nite yitabiriwe cyane. Nyirayo witwa Spear yarishimye cyane. Nishimiye uburyo ibintu byose biba byabaye u Rwanda, imyamabarire, ururimi rukoreshwa mu gitaramo, abantu baba bishimyye cyane bameze nk’abari mu Rwanda.”

Ibi ahanini Tom Close yabivuze kubera umubare munini w’Abanyarwanda baba muri Uganda ndetse n’abandi basohokerayo mu mpera z’icyumweru, harimo n’Abagande bazi ururimi rw’Ikinyarwanda.

Abajijwe niba indirimbo ze bazizi, Tom Close yagize ati “Bari basanzwe bazi zimwe mu ndirimbo zanjye nka mama w’abana, baza, good time tonight, sinzigera nkureka ku buryo byari ibirori.”

Tom Close

Ni gutya Tom Close yari yambaye mu gitaramo muri Club Rouge

Akomeza ati “Mu by’ukuri amamzina ya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda arazwi ariko kumenya indirimbo zabo si cyane kabisa. Akenshi bamenya izo twakoranye n’abahanzi bo hanze kurusha. Ikindi ni uko umuziki w’Abagande utandukanye n’uw’u Rwanda ku buryo usanga byaba ari yo mpamvu usanga umuziki wacu utaramenyekana cyane. Bo bakunda dancehall muzic, ragga, reggae, n’imiziki ya Nijeriya na USA.”

Tom Close

Eddy Kenzo yaherekeje Tom Close muri Rwanda Nite

Koko hari abahanzi bo mu Rwanda bagerageza kwagura muzika yabo baririmba mu ndimi zivugwa mpuzamahanga harimo izivugwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo. Usanga izirimo Icyongereza n’Igiswahili zambuka imipaka zikamenyakana kurusha izibanda cyane ku rurimi gakondo, ari nabyo ahanini bituma bamwe baha agaciro muzika yo mu Rwanda bagatumirwa mu bitaramo i Mahanga.

Tom Close

Tom Close na Eddy Kenzo bahise bakorana indirimbo izajya hanze mu minsi iri imbere

Umuhanzi Tom Close usanzwe ari n’umuganga asanga ibitaramo bya Rwanda Nite bibera i Kampala hari icyo bimariye ahahanzi b’Abanyarwanda babitumirwamo kuko ngo bakurayo ubunararibonye bw’uko ahandi biba bimeze ndetse bakabonera kwagura muzika yabo dore ko bahahurira n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGISHAKARI9 years ago
    Nikoko abahanzi bu Rwanda baririmba nezA.
  • 8 years ago
    Ni byiza nayiti rwanda nitere imbere





Inyarwanda BACKGROUND