RFL
Kigali

Ibiyobyabwenge byahimbiwe irindi zina (ibikoresho) bifata indi ntera mu myidagaduro mu Rwanda

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:1/07/2013 7:34
0




Abanywa ibiyobyabwenge usanga bafite ukuntu babihimba amazina atandukanye uko bwije uko bucyeye, aho wasangaga mu minsi yashize hari ababyita “imiti” ari ubu noneho byabaye “ibikoresho” ari ryo jambo rivugwa cyane mu mujyi wa Kigali dore ko wasanga ahandi babyita ukundi.

Byakunzwe kuvugwa ko bamwe mu bahanzi bijandika mu nzoga ndetse imbuga nyinshi za internet ziherutse gukora intonde z’abakunda agacupa kurusha abandi, ariko ubu noneho ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirafata intera ndende muri iyi minsi.

Nta minsi ibiri ishira ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda baterekanye abafatanywe ibiyobyabwenge bigaragara ko iki kibazo cyahagurukiwe cyane n’ubwo hari abaca mu rihumye Polisi bakabikoresha cyane cyane mugihe cy’imyidagaduro itandukanye nko mu mpera z’icyumweru aho bamwe bajya mu nzu z’urubyiniro ndetse no mu tubari dutandukanye.

Mu mujyi wa Kigali cyane cyane usanga hari amayeri menshi ibi “bikoresho” bitemberamo maze mu rubyiruko bikagaragara ko koko bikoreshwa kuko iyo wegereye abakora umwuga wo gutwara abantu (abamotari n’abatwara taxi voitures) bakubwira ko benshi batahana mu bicuku byo mu mpera z’icyumweru bataba banyoye izoga gusa kuko hari aba bangiritse cyangwa banuka umwuka w’urumogi.

Abamotari baganiriye na Inyarwanda.com bahuriza ku kuvuga ko mu rubyiruko rukunda kwidagadadura mu mpera z’icyumweru hari ababa bafite inzoga zo mu bwoko bwa kanyanga zifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda, abafite urumogi ndetse n’ibindi.

Aba baba bakoresheje ibyo biyobyabwenge n’inzoga ni na bo bateza impanuka z’imodoka zigaragara cyane mu majoro yo mpera z’icyumweru.

Leta y’u Rwanda ntihwema kwibutsa urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu nyamara bigaragara ko rurimo ba “Tereriyo” (ntibindeba) bakomeje kwangiza amagara yabo bazi ko bari kwishimisha ari nako bangiza ingufu zakwiye gukomeza kubaka igihugu.

Hari ababyeyi bangira abana babo kujya mu buririmbyi bavuga ko iyo babigezemo ntaho baba batandukaniye n’ibirara. N’ubwo baba bafite impano yo kuririmba, ariko hari benshi mu babyeyi bafite ishusho mbi ku baririmbyi bo mu Rwanda cyane cyane abo muri iki gihe bakiri bato, aho bafatwa abanywatabi, abasambanyi n’ibindi.

Kunywa ibiyobwenge ahanini ni nabyo bivamo urugomo rwa hato na hato ruvugwa hirya no hino mu gihugu dore ko hari n’abajyanwa mu bigo ngororamuco baba bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Si mu Rwanda gusa havugwa ikoreshwa ry’ibiyobyange mu bahanzi kuko no mu bihugu duhana imbibi ndetse na kure ya Afurika, ba Amy Winehouse, Rihanna n’abandi bakunzwe kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge bikaze cyane rimwe na rimwe bivamo indwara zikomeye.

Iki ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa na buri wese kuko nta muziki w’umwimerere tuzagira mu gihe ukoreshejwe ibiyayuramutwe ndetse kubikoresha ni inzira imwe yo gusenya ibyo abakuze bubatse ngo bisigasirwe n’abafite ingufu ari bo rubyiruko nyamara rukomeje kwijandika mu bidafite akamaro.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND