RFL
Kigali

Mu mafoto reba uko igitaramo cya mbere cya "LIVE" cya Primus Guma Guma Super Star III cyagenze

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:30/06/2013 6:04
0




Bwa mbere kandi muri iri rushanwa hagaragayemo abakemurambaka (judges), batanze amanota bakurikije uko buri muhanzi yitwaye n’ubwo batayatangaje ariko bashyashyikirije ikigo cyashinzwe kubarura aya majwi yose hamwe ari nacyo kizatangaza uwatsinze nyuma.

MC Tino

MC Tino na Anita bamenyerewe muri roadshows bahariye MC Lion Imanzi

Nk’uko mwabikurikiye uko byagendaga ku rubuga rwa www.gumaguma.inyarwanda.com dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kifashe ku batabashije kugikurikirana live kuri uru rubuga.

Christopher

Umuhanzi Christopher waje wambaye ikoti ryiza cyane ry'umutuku niwe watangije iki gitaramo, aho yinjiriye ku ndirimbo Habona

Umuraperi Bulldogg aherekejwe n'umusore Kharifan usanzwe umufasha batungutse ku rubyiniro bakirizwa amashyi menshi cyane n'abafana byagaragaraga ko bari babiteguye.

Umuhanzikazi Knowless yinjiriye ku ndirimbo Nzaba mpari bigeze hagati ahita yinjizamo injyana n’amagambo y’indirimbo ya Bob Marley yise “One love”

Senderi

Umuhanzi Eric Senderi international Hit aherekejwe n’ababyinnyi be nk’ibisanzwe bakomoka mu gihugu cya Uganda bageze ku rubyiniro binjirira ku ndirimbo Jalousie

Riderman

Riderman yinjiriye ku ndirimbo Horo yashyizwe mu njyana ya reggae aho yabyinanaga iyi ndirimbo ye n’abafana benshi baje kumushyigikira

Mico

Uretse Social usanzwe amuherecyeza, Mico yaje yari kumwe n’ababyinnyi barimo bamufasha kubyina izi ndirimbo ze

Urban Boyz

Itsinda rya Urban Boys binjiriye ku ndirimbo Bibaye bagaragara mu myambaro baherutse gukoresha mu mashusho y’indirimbo yabo Kelele

Danny

Mu ndirimbo Mbikubwire umuraperi Danny Nanone yasesekaye ku rubyiniro aherecyejwe na Tity usanzwe amufasha ku rubyiniro

Fireman

Uyu muraperi yakiriwe neza n’abafana cyane mu ndirimbo Itangishaka yakoranye na King James mu minsi ishize

Dream Boyz

Dream Boyz bahereye ku ndirimbo yabo Jugu jugu aho barimo bayibyinana n'abafana babo banyuzamo basaba ko abafana b'abakirisitu bemera Imana ko bashyira ibiganza mu birere

Kamichi

Kamichi niwe wasojereje bagenzi be aho yinjiriye ku ndirimbo ifite injyana n’umudiho wa Kinyarwanda yitwa “Ibare”

Kidum

Umwe mu bakemurampaka, Kidum ashyikiriza ku mugaragaro amanota ikigo gishinzwe kuyahuriza hamwe no kuyabarura

PGGSSIII

Akanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star III

Selemani Nizeyimana

Foto/Eliel Sando






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND