Kigali

DJ Esggy n'Abanyarwanda baba muri Malaysia bateguye igitaramo cyo kwibohora

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:29/06/2013 16:33
0




Iki gitaramo kibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 51 y’ubwigenge ku itariki 1 Nyakanga ndetse n’imyaka 19 yo kwibihora ku itariki 4 Nyakanga.

dj essgy

DJ Essgy muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

Icyo gitaramo kizabera i Kuala Lumpur mu murwa mukuru wa Malaysia ku tariki ya 5 Nyakanga 2013 aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazunguruna ibitekerezo no kugirana  ibiganiro bigamije kureba ukuntu nk’Abanyarwanda baba muri Malaysia bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma yaho nibwo bazataramira ahazwi nka Vogue Club aho Dj Esggy azasusurutsa abazaba bitabiriye uwo muhango nk’uko yabikoraga mu mujyi wa Huye.

dj essgy

Uwo muhango uzaba witabiriwe n’bagera kuri 500 barimo Abanyarwanda baba muri Malaysia n`abandi banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND