Kigali

Tom Close arizeza ab'i Kampala igitaramo gishyushye muri Rwanda Nite-AMAFOTO

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:29/06/2013 10:45
0




Aherekejwe na DJ Kagz uzwi mu mukyi wa Kigali ndetse n’umuririmbyi Diddy Brown,Tom Close yageze muri iki gihugu mu gitondo cyo kuwa Gatanu aho ahagana saa mbili na mirongo ine n’itanu (8:45) yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe n’abategura iki gitaramo barimo umuyobozi wa Goft Pro uzwi cyane nka Gift Giftorius.

Tom Close Entebbe

Gift yakira Tom Close ku kibuga cy'indege cya Entebbe/Foto Chipmreports

Diddy Brown, Gift giftorius, Tom Close and Dj Kagz
Diddy Brown, Gift giftorius, Tom Close and Dj Kagz

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko Tom Close yijeje Abagande ko ari bukore igitaramo cyiza kandi gifite ingufu ndetse bityo yerekane ko umuziki umaze gutera imbere mu Rwanda.

Tom Close na Eddy Kenzo

Tom Close yabonanye na Eddy Kenzo kuwa Gatanu/Foto KINA Muzic

Ibitaramo nk’ibi bya Rwanda Nite byatangiye ari Alpha Rwirangira wakunze kubitumirwamo, nyuma Knowless Butera niwe uherukayo none ubu mugenzi we babarizwa hamwe mu nzu ya Kina Music, Tom Close nawe niwe utahiwe gutaramira Abagande ndetse n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Kampala dore ko atari bake.

REBA ANDI MAFOTO

Tom Close Entebbe

Tom Close ni gutya yari ameze akigera Entebbe/Foto Chimpreports

Tom Close Entebbe

Diddy Brown, Gift Giftorius, Tom Close na DJ Kagz ku kibuga Entebbe/Foto Chimpreports

Diddy Brown, Gift giftorius, Tom Close and Dj Kagz

Tom Close Entebbe

Tom Close agiye kwereka ib'i Kampala ko n'i Rwanda hari muzika/Foto Chimpreports

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND