RFL
Kigali

Uwica amatwi ngo atumva gutaka k'umukene nawe azataka kandi ntazumvwa (imigani 21-13)

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:29/06/2013 9:03
0




Abantu benshi babaye ba Nkundabakize, abandi nabo niba Habanabakize ariko rero siko ijambo ry'Imana ridutegeka.

Bibiliya mu gitabo cyo Gutegekwa kwa kabiri 15-7: haravuga ngo "Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h'iwanyu mu gihugu uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w'umukene."

Ikibazo gikomeye dufite si uko tutabizi ahubwo n'uko tutabikora.

Muri Matayo 19-20 Bibiliya itubwira iby'umusore w'umutunzi abaza Yesu ati "Mwigisha mwiza nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho", Yesu aramusubiza ati "Nushaka kugera ku bugingo witondere amategeko yose.”

Uwo Mutunzi aramubwira ati “Amategeko yose narayitondeye, none icyo nshigaje niki?”

Maze Yesu aramusubiza ati "Nushaka kuba utunganye rwose genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene nibwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire."

Uyu mugani utwigisha ko gufasha abakene naryo ari itegeko ry'Imana kandi ko tutagomba kuryirengagiza ntukicire ibiti mu mutwi ngo utumva gutaka kwa mwene so w'umukene ahubwo ujye umufasha nkuko ushoboye kandi umenye ko gufasha abakene uba ugurije uwiteka kandi Uwiteka ahemba neza ntiyambura azakwitura ibikwiriye.

Shalom Shalom!!

Shema Prince






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND