Kigali

Urwenya, udushya na rap nibyo byaranze igitaramo cya Kings of Comedy-AMAFOTO

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:29/06/2013 7:30
0


Igitaramo cya mbere cy'urwenya cyateguwe na sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yazanye i Kigali The Kings of Comedy (abami b'urwenya) cyabereye i Gikondo kuri uyu wa Gatanu aho cyasojwe benshi bumva ko kitarangira kubera urwenya rwinshi ruvanze n'udushya twa buri munota ndetse na rap ya Navio.



Usibye Umunyakenya Eric Omondi utabashije kugera i Kigali, abandi banyarwenya nka Kansiime Ann, Patrick Salvado, Fred Omondi, Chipukizi, Fisher M7, Alex Muhangi, Ronny Nsengiyumva ndetse n'Umunyarwanda Nkusi Arthur bashimishije abari i Gikondo ndetse benshi bakavuga ko batari bubure mu kindi gitaramo kibera muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu.

Inyarwanda.com yabakusanyirije tumwe mu dushya n'urwenya byabere aha ngo abatahageze nabo bamwenyure dore ko ubu ari uburyo bw'imyidagaduro buri gutera imbere mu Rwanda muri iyi minsi kandi bufasha abatari bake kuruhuka.

Ronny Nsengiyumva

Niwe wari MC muri iki gitaramo. Kubera ko akomoka mu Rwanda yahisemo kwitwa Nsengiyumva n'ubwo ritari ryo zina rye. Yashimishije abantu ubwo yababwiraga amazina atandukanye bakwiye kwita bagenzi babo aho yatanze urugero ko iyo umuntu ari mubi udakwiriye kumwita mubi (ugly) ahubwo umubwira ko adasa nk'abandi (she/he looks different). Yakomeje avuga ko iyo abyibushye cyane atari byiza kubimubwira ahubwo umubwira ko afite ubuzima (You look healthy).

Ronny Nsengiyumva

Nguyu Ronny Nsengiyumva

Nkusi Arthur uzwi nka Rutura cyangwa Incestigator Gatuza

Niwe Munyarwanda wenyine wari muri iki gitaramo cya The Kings of Comedy Kigali. Asanzwe azwi cyane kuri KFM ndetse mu itsinda rya Comedy Knight. Yashimishije abantu ubwo yavugaga ku mazina abakobwa bashyira muri telefoni zabo y'abahungu n'abagabo batandukanye baba bashaka gukura ibyinyo aho yatanze ingero za KCB, Bank Populaire n'izindi ariko biba agahebuzo ubwo yavugaga ko iyo ari umuhungu cyangwa umugabo abona afite udufaranga duke ku izina rye muri telefoni yandikamo Umurenge Sacco.

Nkusi Arthur

Uyu ni Arthur Nkusi

Chipuzikizi

Uyu Munyakenya azwi cyane mu kiganiro 'Churchill Show' hamwe na Eric Omondi.

Chipukizi

Umunyakenya Chipukizi

Alex Muhangi

Uyu musore ukomoka mu karere ka Kabale kari hafi y'u Rwanda yinjiye benshi bikanga Chris Brown dore i Bugande ari ko bamwita kuko ngo babona basa. Yasekeje benshi ubwo yavugaga ko ubwo bigaga mu mashuri abanza bari bafite Facebook yabo yabaga mu bwiherero (toilet). Ngo bandikaga ku nkuta z'ubwiherero maze ugasanga undi araje agashyiraho "Like" imenyerewe kuri Facebook ndetse ngo hari n'abatangaga ibitekerezo (Comments).

Alex Muhangi

Alex Muhangi bita Ugandan Chris Brown

Fred Omondi

Abakurikira televiziyo yitwa KTN yo muri Kenya bazi cyane uyu Fred Omondi ari nawe mukuru wa Eric Omondi nawe uheruka ino ariko utabashije kuzana na mukuru we. Yasabye ababa bamaze imyaka itanu bashyingiwe habura n'umwe nyuma haza abanyamakuru Edmund Kagire wa Rwanda Today na KFM wazanye n'umugore we Linda Mbabazi ukora imyidagaduro mu kinyamakuru The New Times, maze abaha itike yo guhaha mu isoko rinini rya Nakumatt.

Fred Omondi

Fred Omondi hamwe na Kagire na Mbabazi

Patrick Salvado

Uyu Mugande umaze kwamamara muri Afurika kubera ubuhanga mu gusetsa, yasekeje abantu ubwo yavugaga ku mazina yo mu muryango wa Dr Jose Chameleone. We ngo ntiyumva ukuntu bamwe bitwa amazina y'inyamaswa abandi bakitwa ay'imbunda. Chameleon (Uruvu), Weasel ndetse na murumuna wabo AK47 ari yo mbunda izwi Kalashnikov. Ngo yibaza ko se wababyaye we yitwa Crocodile (ingona).

Yatumiye umunyamakuru Ginty maze bakina uburyo abantu bajya bajijisha ngo barakikiranye mu modoka kandi hari ibindi bibereyemo ariko Ginty yakinnye ari umuhungu naho Salvado aba umukobwa.

Patrick Salvado

Salvado na Ginty mu gikorwa cyasekeje benshi

Kansiime Ann

Uyu munyarwenya wamamaye cyane kubera urubuga rwa YouTube ashyiraho videos ze nyinshi yashimishije abantu ubwo yavugaga ko atishimira kuba yambara uko yambara iyo agiye gusetsa abantu (inkweto ndende zimurushya ndetse n'agakanzu kamufashe). Ngo atabyambaye yakwidegembya. Ikindi ngo ntiyumva impamvu mu ndege babwira abantu ko imyanya yashize kandi muri 'corridor' yayo haba hakiri imyanya dore ko ngo iwabo n'iyo bisi (bus) yuzuye ushobora kubwira utwaye akagukikira. Ngo kuki abapilote bicara ari babiri gusa mu kazu ka bonyine?

Kansiime Ann

Kansiime Ann ufite abafana benshi mu Rwanda

Fisher M7

Uyu Mugande w'umuhanga mu kwigana Perezida Museveni yashimishije abantu ubwo yitwaraga nkawe neza iyo ari kuvuga ijambo dore ko nawe ajya acishamo agasetsa abantu. Yatangaje benshi ku kuntu yihindura agasa nka Perezida Museveni wa Uganda ndetse acishaho gato indirimbo yamenyekanye cyane "You want another rap".

Fisher M7

H.E M7 wigana Perezida Museveni

Navio

Uyu muraperi byagaragaye ko akunzwe n'abatari bake mu Rwanda dore yigeze no gukorana indirimbo na Miss Shanel ubu uri kwiga mu Bufaransa.

Navio

Ubwo Navio yinjiraga ku rubyiro benshi bahagurutse

Navio

Yageze aho arikura maze arapa mu Cyongereza cyiza nk'uko asanzwe abizwiho

Kings of Comedy Kigali

Kings of Comedy barongera gutaramira muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri hamwe na Navio ndetse na Uncle Austin

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND