Abakomoka muri Uganda nibo bamaze gusesekara i Kigali ariko babiri bo muri Kenya barimo kabuhariwe Eric Omondi bo barahagera ku mugoroba.
Ngabo abari bususurutse abatuye i Kigali muri iyi Weekend
Ibitaramo by’aba banyarwenya biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu kuri Expo Ground i Gikondo ndetse no muri Serena Hotel, aho bazafatanya n’umunyarwenya w’Umunyarwanda Nkusi Arthur uzwi cyane nka Investigator Gatuza ndetse unafite itsinda rya Comedy Knight.
Sakyi Opoku umuyobozi muri MTN Rwanda avuga ko iyi sosiyete yateye inkunga football, umuziki none ubu hakaba hagezweho urwenya
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cya MTN Rwanda giherereye i Nyarutarama aba banyarwanya batangaje ko bahishiye byinshi Abanyarwanda ndetse n’abarutuye dore ko ubwo baheruka ino hari abaturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda baje kubihera ijisho.
Navio ubwo yatemberaga icyicaro cya MTN Rwanda yahishimiye cyane
Kwinjira mu gitaramo cya mbere kuri uyu wa Gatanu i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha akaba ari Rwf5,000 ahasanzwe na Rwf10,000 mu myanya y’icyubahiro. Bucyeye bwaho muri Kigali Serena Hotel kwinjira bikazaba ari Rwf15,000 , ndetse ibi bitaramo byose bigatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba birangire saa sita z’ijoro.
REBA AMAFOTO
Kings of Comedy bari kumwe na Navio mu kiganiro n'abanyamakuru kuri MTN Center
Kansiime Ann ubwo aheruka i Kigali benshi bifuzaga ko yahora agaruka
Kansiime akunzwe na benshi kubera urwenya akunda gushyira kuri YouTube
Patrick Salvado uzwi cyane kuba akomoka ahitwa Ombokolo ndetse akaba akunda gukoresha ingero zo muri ako gace
Umunyarwanda Nkusi Arthur uzwi nka Investigator Gatuza kuri KFM
Ronny Nsengiyumva yihaye iri zina kubera gukunda u Rwanda
Uyu musore we aba mu mujyi wa Kabale muri Uganda hafi y'u Rwanda akaba ari umwe mu bagize Kings of Comedy
Elisée Mpirwa
TANGA IGITECYEREZO