RFL
Kigali

Ni byinshi bituma urubyiruko rw'ubu rugana i Nyamirambo kurusha ahandi muri Kigali

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:28/06/2013 10:32
0




Aka gace gaherereye mu mirenge ya Rwezamenyo, Gitega na Nyakabanda kubera hose hagutse bakahitiranya, usanga kihariye ku myitwarire ndetse n’imibereho ugereranyije n’ahandi hose muri Kigali dore usanga n’ururimi rw’Igiswahili rukoreshwa n’abatari bake muri aka gace. Ahitwa Nyamirambo no mu Biryogo usanga hahuriye kuri byinshi.

Aka gace ubusanzwe hatuwe cyane n’aboyoboke b’idini ya Islam mu myaka ya mbere, ubu usanga benshi bavanze n’ubwo hakomeza kugaragara ubwiganze bw’iri dini dore ko hari imisigiti myinshi.

Urubyiruko rwaganiriye na Inyarwanda.com ruvuga ko i Nyamirambo ari hantu muri Kigali hahendutse kandi hafi y’umujyi ndetse ko ahuwo ari ho haboneka buri kintu cyose buri muntu ushaka kubaho neza yaronka bimworoheye.

Kuva mu mujyi ujya i Nyamirambo ni Rwf100

Igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100 cyonyine nicyo gisabwa ngo ujye cyangwa uve i Nyamirambo. Niho honyine uva cyangwa uwerekeza mu mujyi ashobora kwishyura amafaranga make bityo benshi bakavuga ko bibafasha mu kwizigamira batangiza amafaranga. Ni hafi ku buryo abafite akazi mu mujyi bemeza ko badashobora gukererwa ku kazi.

Imodoka zitwara abantu zijyayo zifite isuku

Usibye kuba zarakunzwe kuvugwaho na Polisi kugira urusaku rw’imiziki icurangirwa muri izi modoka, dore ko bikurura benshi mu bakiri bato kugenda bumva imiziki igezweho, izi modoka ziri muri zimwe zigira isuku igararira buri wese haba inyuma ndetse n’imbere ku bazigendamo barazizi.

I Nyamirambo bakora amasaha 24/24

Ntushobora kujya i Nyamirambo mu ijoro ngo ubure icyo kurya cyangwa izindi serivisi zoroheje zikenerwa na benshi. Hari benshi bavuga ko capati y’i Nyamirambo hari benshi ivana iwabo mu tundi duce maze

Imyidagaduro y’ubwoko bwose niho ibarizwa

Benshi mu rubyiruko ruba i Kigali bakunda kwidagaduka ku buryo butandukanye. Usibye kuba mu gace ka Nyamirambo habarizwa ibibuga by’umupira w’amaguru bikinirwaho shampiyona, hari n’inzu nyinshi z’imyidagaduriro (izerekana sinema nk’ahazwi nko kwa Mayaka no kwa Apollo), utubari, utubyiniro duhendutse ugereranyije n’ahandi, Club Rafiki ifite ubwoko bwinshi bwo kwidagaradura mu mikino ndetse ndetse n’ibindi.

Muzika nyinshi yo mu Rwanda itunganyirizwa i Nyamirambo

Tukivuga ibyerekeye imyidagaduro, ntawakwirenganyiza ko inzu zitunganya muzika nyinshi ziherereye mu gace ka Nyamirambo (Unlimited Records, Super Level, Touch Records, F2K, Ibisumizi Records, Bridge Records ndetse na Kina Music iherereye mu Nyakabanda, n’izindi nto zitandukanye).

Ibi rero usanga bikurura urubyiruko rutari ruke aho benshi bahitamo guturayo barimo ndetse n’abakora muzika. Usanga kandi n’abatahatuye bahirirwa cyangwa bakaharara kubera ibikorwa bya muzika bahakorera.

Ntawarondora ibya Nyamirambo ngo abirangize nk’uko urubyiruko twaganiriye rubitangaza kuko benshi batuye aka gace, haba abakuze cyangwa abato bose usanga bahuriza ku kuvuga ko ubuzima bwaho buhendutse kurusha uduce twinshi two muri Kigali.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND