Kigali

Justin Bieber hari abamufata nk'umwana w'igitambambuga

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:11/06/2013 16:04
0




Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the sun cyandikirwa mu Bwongereza,  uyu muhanzi n’ubwo ari icyamamare ku isi, aherutse gushaka kwinjira mu kabyiniro ko mu mujyi wa Los Angeless bamusubiza inyuma azira kuba akiri umwana muto dore ko amategeko agenga ako kabyiniro atemerera abana bari mu kigero kimwe na Justin Bieber kwinjiramo.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Love me, Baby, One Time…yageze kuri aka kabyiniro mu masaha ya saa moya z’ijoro. Abashinzwe umutekano wok u muryango muri aka kabyiniro bakibona Justin Bieber bahise bamusubiza inyuma igitaraganya. Uyu muhanzi wiyumva nk’umusore w’ibigango, ntiyirukanwe muri aka kabyiniro gusa ahubwo bamutegetse kutagaragara mu bice byose byegeranye n’ako kabyiniro gusa yanze kubyuhiriza.

Uyu muhanzi aracyafatwa nk'umwana kuburyo hari ahantu bamubuza kwinjira

Justin Bieber amaze gusubizwa inyuma n’abashinzwe umutekano, yashatse kwinjira muri aka kabyiniro yiyibye aho yagerageje kwinjirira mu muryango w’inyuma gusa nabwo aza kuvumburwa asohorwa nabi.

Nguwo Justin Bieber n'ababyinnyi be


Ubwo uyu muhanzi yashakaga kwinjira muri aka kabyiniro anyuze mu muryango w’inyuma ,umuraperi The Game yahise abona uyu mwana ahita asakuza cyane avuga ko amubonye.

Umwe mu babonye ibi byose biba, yabwiye The Sun ati, “The Game yari kuri micro muri uwo mwanya Bieber yashakaga kwinjira . Yahise avuza induru avuga ko abonye Justin Bieber agiye kwinjira, abashinzwe umutekano bahise baza kongera kumusohora. Justin yasohotse ababaye cyane”

Uyu muhanzi akundwa n'abakobwa

Uyu muhanzi n’ubwo yasohowe muri aka kabyiniro bamuziza ko akiri muto cyane, we yiyumvamo kuba umuntu w’umugabo dore ko ahantu hose asohokera aba ari kumwe n’abakobwa b’inkumi barenze batanu. Mu rugo iwe abakobwa bamusura basimburanwa.

Uyu muhanzi kandi amaze kwigwizaho imitungo irimo amafaranga, amazu n’amamodoka ahenze. Ibi byose abikura mu muziki we umaze kumugeza ku rwego rushimishije.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND