Pastor Robert Kayanja Umuyobozi Mukuru w'Itorero Miracle Centre Cathedral Church rifite icyicaro gikuru i Rubaga mu mujyi wa Kampala uri mu bapasiteri bakomeye muri Afurika, agiye kugaruka mu Rwanda ku butumire bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries iyobowe na Apostle Mignonne Kabera.
Nk'uko bisanzwe muri
Women Foundation Ministries, mu kwezi kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo) haba
igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa gifite insanganyamastiko igira iti
“THANKSGIVING IN ACTION, MAKE IT A CULTURE", bikaba bisobanuye
"GUSHIMA IMANA MU BIKORWA TUBIGIRE UMUCO". Uyu mwaka wa 2024 akaba
ari inshuro ya 18 iki gikorwa gishyirwa mu ngiro.
Uyu mwaka, iki gikorwa
ntigisanzwe kuko iri torero ryagihuje n'umushinga rifite wo kubaka ahantu haryo
bwite ho guteranira, bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana
muri Afurika y'Iburasirazuba.
Byitezwe ko muri iki
giterane cyo gushima Imana, umukozi w'Imana Pastor Robert Kayanja wo muri
Uganda ari we uzahesha umugisha ubutaka buzubakwamo urwo rusengero.
Mu bindi biteganijwe,
harimo no kuzamura imibereho y'abana babayeho nabi binyuze muri gahunda
mbonezamikurire y'abana bato izwi nka 'ECD' ndetse n'abasheshakanguhe.
Iki giterane kizaba ku wa
Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024 kuri Intare Conference Arena, gitangire ku
isaha y'i Saa Yine. Mu bakozi b'Imana bazigisha, harimo Umushumba Mukuru wa
Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera, Pastor Robert Kayanja, Dr Ipyana
Kibona wo muri Tanzania n'abandi.
Pastor Kayanja ni izina
rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata
nk'umuhanuzi, umukozi w'Imana ukora ibitangaza ndetse ni nawe mupasiteri ukize
kurusha abandi muri Uganda. Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako
nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga
ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda.
Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.
Mu matorero y'abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Mu Rwanda,
wamugereranya nka Apotre Dr Gitwaza mu bakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera
ibyo atangaza n'ibyo yigisha. Bamwe bamuvuga neza hakaba ariko n'abandi
bamuvuga nabi. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.
Mu 2007 ni bwo Pastor
Robert Kayanja yaje mu Rwanda ahakorera igiterane cy'amateka cyabereye muri
Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n'abapasiteri b'amatorero
y'abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC, cyitabirwa n'abantu uruvunganzoka. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda
ati "Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n'uburyo Imana igiye
guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda".
Ibikorwa ngarukamwaka byo gushima no gutanga (Thanksgiving) muri Women Foundation Ministries byatangiye
bwa mbere mu mwaka wa 2006.
Ni mu gihe Women
Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Kabera
Alice Mignonne mu 2006, wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu
mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.
Itorero rya Noble Family Church/ All Women Together Foundation ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana
Ni igiterane kigiye kongera kugarura Pastor Robert Kayanja mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga 17
Kwinjira muri iki giterane cyo gushima Imana ni ubuntu
TANGA IGITECYEREZO