Kigali

Uwo Trump yagize umushinjacyaha mukuru wa Amerika yakuyemo akarenge

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/11/2024 8:43
0


Nyuma yaho Donald Trump akomeje gushyiraho abayobozi bashya bazafatanya muri manda ye nshya, yari yatoranije Matt Gaetz amugira umushinjacyaha mukuru wa Amerika, gusa ubu uyu mugabo yamaze gukuramo ake karenge yegura kuri izi nshingano nyuma yaho akurikiriranyweho gusambanya abana bato b'abakobwa.



Ibyo gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, Donald Trump yabitangiye ubwo yamaraga gutsinda amatora akaba Perezida wa 47. Mu bo yahise ashyira mu myanya harimo Matt Gaetz yagize umushinjacyaha mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, gusa yamaze kwegura kuri uyu mwanya. 

Mu buryo butunguranye Matt Gaetz yahise atangaza ko uyu mwanya yahawe na Trump awuvuyeho mbere y'uko anatangira izi nshingano. Ibi yabitangaje nyuma y’iperereza riri kumukorwaho ku birego byo gusambanya abana bato b'abakobwa batarageza imyaka y'ubukure 18.

Matt Gaetz wahoze ari umunyamategeko mukuru w'ishyaka ry'Abarepubulikani, yavuze ko yafashe iki cyemezo cyo kuva kuri uyu mwanya bitewe n'uko benshi barimo kumushidikanyaho kubera ibirego biri kumushinjwa.

Uyu mugabo w'imyaka 42 yavuze ko nubwo avuyeho ataratangira inshingano ze, ko yizeyeko Trump azahita ashaka undi umusimbura kandi ubifitiye ubushobozi.

CNN yatangaje ko kuba Matt Gaetz yikuye kuri uyu mwanya bigiye gukoma mu nkokora umugambi wa Donald Trump wo gushyiraho abayobozi bashya ba hafi ye banahuriye mu ishyaka ry'Abarepubulikani.

Matt Gaetz wari watoranyijwe na Trump kuba umushinjacyaha mukuru wa USA, yamaze kwegura nyuma y'ibirego bimushinjwa ko yahohoteye abana b'abakobwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND