Nyuma y'uko Donald Trump atorewe kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwa Kabiri, agahita yiyemeza guca abimukira badafite ibyangombwa muri iki gihugu, ubu noneho yiyemeje ko azanifashisha imbaraga za gisirikare mu kubishyira mu ngiro.
Donald Trump yemeje ko ubwo azaba atangiye inshingano ze ku itariki 20 Mutarama 2025, azashyiraho ibihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’abinjira muri Amerika mu buryo bwa magendu.
Imibare igaragaza ko kuva hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2024, nibura abantu barenga Miliyoni 10 bakiriwe muri Amerika mu buryo budasobanutse.
Ni na cyo cyatumye mu bihe byo kwiyamamaza Trump yiyemeza inshuro nyinshi ko naramuka atowe azashyiraho gahunda ikakaye yo guhagarika uwo mubare n’abinjiye bagasubizwa iwabo, akavuga ko azifashisha n’igisirikare.
Iyi ngingo yongeye kugaruka ku wa 18 Ugushyingo 2024 ubwo uwitwa Tom Fitton, akaba impirimbanyi y’imitekerereze ishingiye ku gusubiza Amerika aho yahoze, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwashinzwe na Trump ruzwi nka Truth Social.
Icyo gihe Fitton yanditse ko muri Amerika hakwiriye kwemezwa ibihe bidasanzwe, hagakoreshwa n’ingufu za gisirikare mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira, binyuze mu kubirukana mu gihugu.
Trump yatanze igitekerezo kuri ubwo butumwa. Mu magambo ye yagize ati “Ni ukuri!!!”.
Itegeko ryo mu 1976, ryemeza ko Perezida wa Amerika afite uburenganzira bwuzuye bwo gushyiraho ibihe bidasanzwe, akanemererwa no guhabwa Ingengo y’Imari yo gugangana n’ibyo bibazo kabone n’iyo yaba yaragenewe ibindi.
Mu guhangana n’abimukira binjira muri Amerika binyuranyije n’amategeko, Trump bivugwa ko ateganya gukuraho icyemezo cyo gutemberera mu gihugu cye ku baturuka mu bihugu bimwe na bimwe, guhagarika abashaka ubuhungiro, gukuraho gahunda yo guha ubwenegihugu bw’ako kanya abana bavukiye muri Amerika ariko babyawe n’abimukira binjiye bitemewe n’amategeko.
TANGA IGITECYEREZO