Dushimimana Lambert wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, aboneraho no kumusaba imbabazi aho yaba yaranyuranyije n'indangagaciro za FPR-Inkotanyi.
Mu itangazo ryagiye hanze
ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024. Jean Bosco Ntibitura
wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, yasimbuye Dushimimana Lambert
wayoboraga iyi Ntara kuva mu kwezi kwa Nzeri mu 2023.
Nyuma y'uko asimbujwe,
Dushimimana yafashe umwanya ashimira Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo
gutanga umusanzu mu miyoborere y'Igihugu mu myanya ikomeye itandukanye, yizeza
gukomeza gukorera u Rwanda.
Abiishije kuri X, ubwo yasabaga imbabazi
yagize ati: “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul Kagame ku
mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y'Igihugu. Ndasaba imbabazi
mbikuye ku mutima z'aho nitwaye binyuranyije n'indangagaciro z'Umuryango FPR
Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.”
Raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi yasohotse mu Ugushyingo uyu mwaka, igaragaje ko uturere dutandatu muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba twasubiye inyuma mu miyoborere n’imitangire ya serivisi mu 2024.
TANGA IGITECYEREZO