Kigali

Trump yagize Pamela Jo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutabera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/11/2024 15:17
0


Nyuma y'uko Matt Gaetz wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutabera aherutse kuweguraho, Donald Trump yahise agena Pamela Jo Bondi nk’uzaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutabera muri Guverinoma ye.



Ni nyuma y’uko Matthew Louis Gaetz wari watekerejweho mbere yatangaje ko afite impamvu zitamwemerera kujya muri Guverinoma ya Trump zirimo kwirinda kumuvangira dore ko nyuma yo kumutangaza, havuzwe cyane ku byaha yigeze gushinjwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gukoresha ibiyobyabwenge.

Pamela Bondi wamusimbuye yari asanzwe ari intumwa nkuru ya Leta muri Florida. Bondi afite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Trump byo kuvugurura urwego rw’ubutabera, guhangana n’abimukira batemewe n’amategeko no kurwanya ibyaha.

Pamela Jo Bondi w'imyaka 59 asanzwe ari umunyamategeko ndetse yaciye agahigo mu 2011 kuba umugore wa mbere ubaye umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Florida.

Biravugwa kandi ko Trump yaba yamushyize muri uyu mwanya mu rwego rwo kumwitura kuko mu 2020 Bondi yari ari mu ikipe y'abavoka baburaniraga Trump mu rubanza rw'ubujurire.

Pamala Jo Bondi ni we Trump yagize umunyamabanga wa Leta w'Ubutabera

Pameka Jo yahoze ari mu bunganira Trump mu mategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND