RFL
Kigali

Tidjala Kabendera yasimbujwe Kalisa John mu birori byo gutanga ibihembo bya Saint valentin

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:15/02/2013 13:28
0


Mu gitaramo cya saint valentine cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane muri Relax with us restaurant umupaparazi Kalisa John uretse kuba yari yazinduwe no kuza kwishakira amafoto byanarangiye asimbujwe umunyamakurukazi Tidjala Kabendera maze akora ibyari inshingano ze muri uwo mugoroba aranagororerwa



Nk’uko Vid Frank wateguye iki gitaramo yari yarabitangaje mbere byavugwaga ko ibihembo bitatu bizahabwa ama couple yitwaye neza bizatangwa na Denis uzwi muri film Rwasa, umunyamideri Claude Ndayishimiye ndetse na Tidjala Kabendera ,gusa siko byaje kugenda kuko uyu munyamakurukazi yaje kubura asimbuzwa umupaparazzi uzwi nka Dj K.john.

ralax

Claude Ndayishimiye na Deni bakunze kwita Rwasa

kjohn

Kalisa John atanga ibihembo

Icyatunguye abantu ni uko mu gihe yahamagarwaga ngo aze ashyikirize iyi mpano bene yo yabanje asingira icupa rya primus ararigotomera amaze kuricagaza arazamuka ku rubyiniro ashyikiriza iyi mpano bene yo arongera yifatira akuma ke gafata amafoto akomeza akazi ke kari kamuzanye.

kalisa

Yabanje kwiminuza icupa rya Byeri bari bamuhembye

kk

KJohn yahise yikomereza akazi ke

Ntitwabashije kumenya impamvu Tidjala Kabendera atagaragaye muri ibi birori, gusa ku nzoga imwe gusa yaguriwe na Vid Frank wateguraga ibi birori K.john yazibye icyuho cy’uyu munyamakurukazi maze ibirori birakomeza.

Tubibutse ko abandi bari bateganyijwe gutanga ibi bihembo bahagaragaye ndetse iki gitaramo kikaba cyagaragayemo abahanzikazi nka Queen Cha, Allioni, Nikita n’umurapri Benzo.

quen

Queen Cha umwe mu bahanzi baririmbye 

allioni

Allioni aririmba

Seleman Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND