RFL
Kigali

Hon Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/05/2024 18:57
0


Perezida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ye muri komisiyo y'igihugu y'amatora imwemerera guhagararira ishyaka rya Green Party mu matora y'umukuru w'Igihugu.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024, ni bwo Hon Dr Frank Habineza yagejeje kandidatire ye muri Komisiyo y'Igihugu y’Amatora imwemerera guhagararira Green Party mu matora y'umukuru w'igihugu.

Dr Frank Habineza yemejwe na Green Party ko ariwe ugomba guhagararira iri shyaka agahatana bwa kabiri mu matora y'umukuru w'igihugu umwaka ushize mu  nama yahuje abarwanashyaka b'iri shyaka.

Uretse Dr Frank Habineza watanze kandidatire ye kuri uyu mwanya, abadepite 65 baheruka kwemezwa muri Manifesto yabaye ku wa 11 Gicurasi 2024 nabo bazanye ibyangombwa bibemerera guhatana mu matora y’abadepite.

Mu byangombwa bisabwa, hari bimwe mu bitabashije kuboneka ku mukandika Perezida kuko hari ibindi yari yaratanze mu matora aheruka bityo asabwa ko yazagaruka kubitanga kuko igihe cyo gutanga ibyangombwa bisigaye kigihari.

Mu myanya y’abakandida depite 65 batanzwe n’ishyaka rya Green Party, babanje kongera gusobanurirwa neza ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo bemererwe guhagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga.

Mu kiganiro kigufi n’itangazamakuru, Perezida wa Green Party akaba ahagarariye iri shyaka mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repebulika, Dr Frank Habineza yatangaje ko afite icyizere cyo gutsinda aya matora no kugira amajwi meza kurenza  aheruka kuko ubu ishyaka rimaze kugira abarwanashyaka benshi hirya no hino mu gihugu.

Yongeye kugaruka kuri imwe mu migabo n’imigambi ye naramuka atowe harimo gushyiraho ikigega cy’ubwiteganyirize bw’abanyamakuru, kwishyura abafungwa nta cyaha bakurikiranyweho ndetse no gukomeza guteza imbere igihugu mu buryo bw’ububanyi n’amahanga.

Si ubwa mbere Dr Frank Habineza yiyamamaje kuri uyu mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko mu mwaka wa 2017 yiyamaje atorwa ku majwi angana na 0.48%.

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ye yabuzemo bimwe mu byangombwa azongera gutanga

NEC yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza


Abarwanashyaka ba Green Party bari baherekeje Dr Frank Habineza mu gutanga kandidatire 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND