RFL
Kigali

Senderi Hit yakoze mu nganzo agaragaza ishusho y’ibikorwa bya Perezida Kagame mu myaka 30 ishize-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2024 17:41
0


Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi Hit, yashyize hanze indirimbo irata ibikorwa bya Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.



Iyi ndirimbo yise ‘Kagame Ntacyo Twamuburanye’ yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi, nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame atanze kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma y’uko ku wa 9 Werurwe 2024, Inama y’Umuryango FPR- Inkotanyi yemeje Perezida Kagame nk’Umukandida mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga, uyu mwaka.

Mu batoye muri iyo nama yitabiriwe n'abarenga 2,000 mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%.

Senderi Hit ati “Maze kubona ko Perezida Kagame yatowe nk’Umukandida ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi nagize igitekerezo cyo guhimba indirimbo igaragaza ibikorwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize. Ni mu rwego rwo kugira ngo ngaragarize buri wese ibikorwa bye, bimuha amajwi amajwi 100% yo kongera kuyobora u Rwanda.”

Akomeza ati “Nafashe igihe cyo kuganira n’abantu, mfata igihe cyo kwitegereza ibikorwa byinshi yakoze mbikubira muri iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 51’. Ni indirimbo navuga ko yamvuye ku mutima, kuko ibyo naririmbye ndi umuhamya wabyo mu myaka 30 ishize.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu, avuga ko mu gukora iyi ndirimbo yitaye cyane kuri buri nguni y’ubuzima.

Ati “Nashingiye ku rugendo rwo kubohora u Rwanda; guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Gucyura impunzi, ubumwe bw'Abanyarwanda, isuku n'Umutekano, iterambere rirambye, ububanyi n'Amahanga, Demokarasi Isesuye, Abagore bahawe Ijambo, Uburezi kuri bose, Inganda mu Turere twose n’ibindi.

Yasabye abakunzi be n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutega amatwi iyi ndirimbo, kugira ngo bazafatanye nawe kuyiririmba mu gihe cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ati “Bakunzi banjye, banyamuryango ba FPR Inkotanyi, iyi ndirimbo muyishyire muri telefoni zanyu muyumve kenshi igihe cyo kwamamaza Umukandida wacu wa FPR Inkotanyi nzaza nzasange muyizi neza ubundi dutarame 100%.”

Mu ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, Senderi yahuje ibihe binyuranye bya Perezida Kagame mu mirimo itandukanye, agaragaza igihe cyo kwiyamamaza kwe mu 2017, ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi yagiye akora kmu myaka 30 ishize.

Mu bikorwa Senderi Hit agaragaza mu ndirimbo ye ‘Kagame Ntacyo Twamuburanye’ harimo ibyo kuzamura imibereho myiza y'abaturage haba mu buzima, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no kongera icyizere cyo kurama ku Banyarwanda.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Loader naho amashusho (Video) yakozwe na Sammy Switch.


Senderi Hit yashyize hanze indirimbo yise ‘Kagame Ntacyo twamuburanye’


Senderi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo nyuma y’uko Perezida Kagame yemejwe nk’Umukandida wa RPF Inkotanyi mu matora ateganyijwe muri Nyakanga


Senderi yavuze ko mu myaka 30 ishize, Perezida Kagame yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda ibikorwa byivugira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAGAME NTACYO TWAKUBURANYE’ YA SENDERI HIT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND