Kigali

Ubuhanuzi bwa Baba Vanga bw'ihungabana ry’ubukungu ku isi muri 2025 bwaba buri gusohora?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:16/04/2025 8:54
0


Umuhanuzi w’Umunyabuligariya witabye Imana imyaka hafi 30 ishize yongeye kuvugisha isi – nyuma y’uko bumwe mu buhanuzi bwe buteye ubwoba bugaragara ko bwabaye impamo.



Baba Vanga wapfuye afite imyaka 85 mu 1996, yabaye icyamamare kubera ubuhanuzi bwe bwavugaga ku bintu bikomeye byabaye ku isi, harimo ibitero byo ku ya 11 Nzeri 2001, icyorezo cya COVID-19, ndetse n’urupfu rwa Princess Diana. 

Kuri ubu, mu gihe Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje imisoro ihanitse ku bicuruzwa byinjira mu gihugu – harimo n’umusoro wa 145% ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa – byatangaje abantu kumva ko Baba Vanga yari yarabivuze mbere.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Economic Times, Baba Vanga yigeze guhanura ko mu mwaka wa 2025 isi yose izahura n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu. Iki gitekerezo cyakomeje gushimangirwa n’ikinyamakuru New York Post, cyemeza ko uyu muhanuzi wahawe akazina ka “Nostradamus w’Akarere k’ibiyaga bigari” yari yarabivuze kera.

Uretse ibyo, Baba Vanga yanavuze ko isi izarangira mu mwaka wa 5079. Guhera aho Trump atangarije ibyo byemezo bishya, amasoko y’imari n’imigabane ku isi yaraguye, ndetse n’inganda zitandukanye zirimo iz’imodoka n’ibikoresho by’ikoranabuhanga zirahungabana.

Trump aherutse kwandika ku rubuga rwe Truth Social agira ati: "ntan’umwe uzongera gukomeza guhahirwa n’amasezerano y’ubucuruzi ataboneye, cyane cyane U Bushinwa budufata nabi kurusha ibindi bihugu byose!".

Nyuma y’iryo tangazo, Trump yatangaje ko hari ibicuruzwa bimwe na bimwe bivuye mu Bushinwa bizakurwaho imisoro, nk’amatelefoni. Ku ya 9 Mata, Trump yatangaje ko ahagaritse by’agateganyo imisoro mu gihe cy’iminsi 90. Iyi misoro yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 9 Mata saa 12:01 am, igera ku bihugu byinshi, ishyirwa hagati ya 10% na 50% Dailymail.

Nyuma y’amasaha make gusa, Perezida Trump yahagaritse by’agateganyo iyi misoro, bamwe bavuga ko byatewe n’uko isoko ry’imigabane ryarimo kugwa cyane – ikimenyetso cy’uko ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mu kaga. 

Ariko, Trump yavuze ko imisoro ya 10% ku bicuruzwa byose biva mu mahanga igumaho, kandi ko agiye gushyiriraho w'Ubushinwa umisoro ingana na 125%, nyuma aza gusobanura ko ari 145%.

Ubundi buhanuzi bwa Baba Vanga bwabaye impamo

Mu minsi yashize, isi yahuye n’ibiza byinshi birimo n’imitingito yibasiye ibihugu bya Myanmar na Thailand, aho abaturage basaga 3,000 bapfiriye mu mutingito wa magnitude 7.7.Ibitaro byananijwe n’ubwinshi bw’abakomeretse, naho mu mihanda humvikanamo umunuko w’imirambo itaraboneka. Imitingito yageze no muri Bangkok, umurwa mukuru wa Thailand.

Mu gihugu cya Tonga, ho haturutse undi mutingito uri kugipimo cya magnitude 7.1 watumye hatangazwa ko hashobora kwaduka tsunami, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Kugenzura Imitingito (USGS). 

Baba Vanga yavukiye muri Strumica, muri Macedonia y’Amajyaruguru mu 1911, aza guhagarika kureba afite imyaka 12 kubera inkubi y’umuyaga. Nyamara, yahoraga avuga ko ubwo aribwo yaherewe ubushobozi bwo kubona ibizaba.

Muri 2024, yari yarahanuye ko isi izahura n’ibibazo byinshi by’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere n’ibiza – ibintu byose biri kuba koko. Nubwo ubukungu bw’u Bwongereza bwazamutse gato muri uyu mwaka, abaturage babarirwa muri za miliyoni baracyashakira ubuzima mu mabanki Kandi izamuka ry'ibiciro riri hejuru.

Uko ibintu bihagaze, abantu benshi bibaza niba koko ubuhanuzi bwa Baba Vanga atari ukuri. Ubu ni ubutumwa bukomeje gutuma abantu ku isi hose bibaza niba koko isi iri mu marembera nk’uko uyu muhanuzi yabivuze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND