Tracy Nabukeera, Miss Tanzania 2023, yatangaje ko atakibashije guhagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World 2025, avuga ko kubura ubufasha no kutagira imyiteguro ihagije aribyo byatumye afata icyemezo cyo kureka kwitabira iri rushanwa rikomeye.
Mu butumwa yashyize hanze, Tracy yavuze ko nubwo gufata iki cyemezo byari bigoye, yagifashe agamije guhagarara ku ndangagaciro ze no gukomeza kwiyubaha, kuko atashakaga guhagararira igihugu cye atiteguye neza.
Yagize ati: “Nafashe iki cyemezo mu rukundo, ku bwanjye
ubwanjye, ku bantu banshyigikiye no ku ndangagaciro mpagarariye. Nizera ko iyo uhagarariye
igihugu, uba ukwiye guhabwa ubufasha n’ibikoresho bikwiye kugira ngo utsinde.”
Yakomeje avuga ko ibibazo
by’imiyoborere n’itumanaho ritanoze hagati ye n’abamushinzwe, byatumye atakaza
icyizere cyo guhagararira Tanzania neza ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo asezeye mu
irushanwa, Tracy yavuze ko agikomeje kwiyumva nk’uwambaye ikamba rya Miss
Tanzania, kandi ko azakomeza gukoresha urubuga rwe mu guteza imbere sosiyete
binyuze mu mushinga we “Step by Step”,
ugamije guteza imbere ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Yashimiye abafana be ku
bw’inkunga n’ineza bamugaragarije mu rugendo rwe, avuga ko azakomeza kubaba
hafi binyuze mu bikorwa bifatika.
Tracy Nabukeera yambitswe ikamba rya Miss Tanzania mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2023, mu birori byabereye muri Super Dome i Dar es Salaam, ahigitse abandi bakobwa bari bahatanye.
Ubwo yambikwaga ikamba, yahawe
imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka miliyoni 143 Frw,
n’amafaranga angana na miliyoni 47 Frw yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi
no gushyira mu bikorwa umushinga we.
Tracy Nabukeera wari uhagarariye Tanzania muri Miss World 2025 yasezeye kuri izi nshingano
TANGA IGITECYEREZO