Kigali

Amategeko avuga iki ku bwenegihugu Dj Ira yarahiriye mu buryo budasubirwaho?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2025 10:38
0


Imvugo ye, niyo ngiro - Niyo magambo Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka Dj Ira yatanditse nyuma y’amasaha macye yari ashize ahawe mu buryo budasubirwaho ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubwemererwa na Perezida Paul Kagame.



Ku wa 16 Werurwe 2025, nibwo Dj Ira yasabiye mu ruhame Perezida Paul Kagame ubwenegihugu. Icyo gihe yari muri BK Arena, ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga ibitekerezo by’abaturage nyuma y’ijambo yari amaze kubagezaho ryubakiye ku kubwira Abanyarwanda kwihesha agaciro, no kubaka u Rwanda rwifuzwa. 

Ubwo Dj Ira yafataga ijambo, yavuze ko yagiriye "umugisha udasanzwe" mu Rwanda aho ajya akora mu bitaramo bikomeye birimo na Perezida Kagame, ati: "Kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakubyinisha."

Uyu mukobwa yaboneyeho gusaba Perezida Kagame ko amuha ubwenegihugu, ati "Nanjye nkitwa umwana w'Umunyarwandakazi", na we amusubiza ko "mu biteganywa" abimwemereye.

Ni iki amategeko avuga ku bwenegihugu bw’u Rwanda?

Itegeko Ngenga Nº 002/2021.OL ryo ku wa 16/07/2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda ryemerera "ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko" uwabyawe "nibura n'umwe mu babyeyi w'Umunyarwanda utarahawe ubwenegihugu nyarwanda, ahubwo yarabuhererekanyije mu buryo bw'igisekuru gituruka mu Rwanda".

Ubundi bwenegihugu ni "ubwenegihugu nyarwanda butangwa", ubu itegeko riteganya impamvu zishingirwaho mu kubusaba no kubutanga, zirimo;

1º kuvukira ku butaka bw’u Rwanda;

2º umwana watoraguwe;

3º ishyingirwa;

4º kubera umubyeyi umwana utabyaye;

5º inyungu z’Igihugu;

6º ubumenyi cyangwa impano byihariye;

7º ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye;

8º kuba mu Rwanda;

9º icyubahiro;

10º kuba umwimukira;

11º kutagira ubwenegihugu. 

Ingingo ya 16 y’iri tegeko, igaragaza Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda ni ibi bikurikira:

1 º kumara nibura imyaka cumi n’itanu (15) aba mu Rwanda kandi ari ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ku munsi w’ubusabe;

2 º kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza;

3 º kugira ubumenyi ku muco n’imigenzo nyarwanda no kubyubaha;

4 º kugira ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu;

5 º kugira imibanire myiza n’abandi mu muryango nyarwanda;

6 º kugira ubushobozi buhagije;

7 º kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

Ingingo ya 24 y'Itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda ivuga ko ububasha bwo gutanga ubwenegihugu nyarwanda bufitwe n'inama y'Abaminisitiri.

Iyi ngingo ariko yongeraho iti: "Icyakora, ububasha bwo gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika."

Ingingo ya 26 igaragaza Indahiro y’umuntu uhawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa n’uko yakirwa

Mbere yo guhabwa icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda butangwa umuntu uhawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa, uretse umwana utarageza ku myaka y’ubukure, arahira muri aya magambo:

« Jyewe, ………………….................,

ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

1º ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

2º ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

3º ko nzakunda igihugu;

4º ko nzaba inyangamugayo; 

5º ko nzabumbatira indangagaciro nyarwanda.

Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo. »

Uwahawe ubwenegihugu ashobora kubwamburwa?

Ingingo ya 30 y’iri itegeko ivuga ku Kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa,

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora kwamburwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira:

1º iyo uwabuhawe yabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose;

2º iyo uwabuhawe yasabye ubwenegihugu nyarwanda butangwa agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda;

3º iyo imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa ibangamiye izindi nyungu z’Igihugu;

4º iyo yabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, nyuma urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano rukamenya ko ishyingiranwa ryabaye hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda;

Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

DJ Ira yagaragaje ko yahawe mu buryo budasubirwaho ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubwemererwa na Perezida Paul Kagame
Dj Ira yashimye Perezida Kagame, agira ati “Imvugo ye, niyo ngiro” 

Ku wa 16 Werurwe 2026, ni bwo Dj Ira yasabye Perezida Kagame kumuha ubwenegihugu, bivuze ko ukwezi kwari kuzuye abisabye

Dj Ira yahawe ubwenegihugu bw’icyubahiro ushingiye ku biri mu ngingo ya 24 y’itegeko Nº 002/2021.OL ryo ku wa 16/07/2021 

Dj Ira yavuze indahiro ye mu rurimi rw’Igifaransa, ashimangira ko atazayitezukaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND