Mu gihe abakinnyi b’amakipe yombi
bari ku murongo bitegura umukino, ntabwo humvikanye indirimbo izwi ya Champions
League ahubwo hakinirwaga iya Europa League, ikosa ryateje isoni n’urwenya ku
bafana.
Ezri Konsa, myugariro wa Villa,
yagaragaye yifashe ku mutwe mu gihe yari ari kuganira na Youri Tielemans, bombi
bagaragaza ko batunguwe n’iyo ndirimbo itari yo. Byarangiye nyuma y’iminota
mike, indirimbo nyayo ya Champions League irimo kumvikanamo “The Champions "
yacuranzwe, abakinnyi basubira mu mwuka w’umukino.
Nubwo Villa yagiye mu kibuga ifite
igihunga cy’uko yatsinzwe 3-1 mu mukino ubanza, yagaragaje umutima ukomeye ubwo
PSG yatsindaga ibitego bibiri bya mbere hakiri kare byinjijwe na Achraf Hakimi
na Nuno Mendes. Umukino wagaragaye nk’aho urangiye, ariko siko byagenze.
Aston Villa yaje kwikura mu rwobo,
itsinda ibitego bitatu mu gice cya kabiri, bituma itsinda umukino 3-2. Ariko muri
rusange, PSG yakomeje kuko yari ifite ibitego 5-4 ku giteranyo cy’imikino
yombi.
Nubwo yasezerewe, Aston Villa yanditse amateka meza. Ni bwo bwa mbere iyi kipe yagarutse muri Champions League kuva mu 1982-83. Abafana benshi barimo n’igikomangoma William, uzwiho gukunda Aston Villa, bishimiye uko ikipe yabo yitwaye.

Aston Villa yatunguwe no gucuranga indirimbo ya Europa League mu mwanya wo gucuranga iya Champions League

Paris Saint Germain yasezereye Aston Villa
