Aston Villa yatunguwe no gucuranga indirimbo ya Europa League mu mwanya w’iya Champions League ku mukino wa PSG

Imikino - 16/04/2025 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Aston Villa yatunguwe no gucuranga indirimbo ya Europa League mu mwanya w’iya Champions League ku mukino wa PSG

Mu ijoro ry’amateka kuri Aston Villa, ikipe yo mu Bwongereza yatunguwe bidasanzwe nyuma kumva hacuranzwe indirimbo ya Europa League mbere yo guhura na Paris Saint-Germain muri 1/4 cya UEFA Champions League 2024-2025.

Mu gihe abakinnyi b’amakipe yombi bari ku murongo bitegura umukino, ntabwo humvikanye indirimbo izwi ya Champions League ahubwo hakinirwaga iya Europa League, ikosa ryateje isoni n’urwenya ku bafana.

Ezri Konsa, myugariro wa Villa, yagaragaye yifashe ku mutwe mu gihe yari ari kuganira na Youri Tielemans, bombi bagaragaza ko batunguwe n’iyo ndirimbo itari yo. Byarangiye nyuma y’iminota mike, indirimbo nyayo ya Champions League irimo kumvikanamo “The Champions " yacuranzwe, abakinnyi basubira mu mwuka w’umukino.

Nubwo Villa yagiye mu kibuga ifite igihunga cy’uko yatsinzwe 3-1 mu mukino ubanza, yagaragaje umutima ukomeye ubwo PSG yatsindaga ibitego bibiri bya mbere hakiri kare byinjijwe na Achraf Hakimi na Nuno Mendes. Umukino wagaragaye nk’aho urangiye, ariko siko byagenze.

Aston Villa yaje kwikura mu rwobo, itsinda ibitego bitatu mu gice cya kabiri, bituma itsinda umukino 3-2. Ariko muri rusange, PSG yakomeje kuko yari ifite ibitego 5-4 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Nubwo yasezerewe, Aston Villa yanditse amateka meza. Ni bwo bwa mbere iyi kipe yagarutse muri Champions League kuva mu 1982-83. Abafana benshi barimo n’igikomangoma William, uzwiho gukunda Aston Villa, bishimiye uko ikipe yabo yitwaye.


Aston Villa yatunguwe no gucuranga indirimbo ya Europa League mu mwanya wo gucuranga iya Champions League


Paris Saint Germain yasezereye Aston Villa 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...