Mu mukino utegerejwe na benshi ku isi yose—El Clasico—uzahuza FC Barcelona na Real Madrid tariki ya 11 Gicurasi 2025, ikipe ya Barcelona izakina yambaye umwambaro wihariye urimo ikirango (logo) cy’umuraperi w’icyamamare ku isi, Travis Scott.
Ni ku nshuro ya gatandatu iyi kipe ikomeye yo muri Espagne igiye
gukorana n’umuhanzi w’icyamamare mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye ifitanye
na Spotify, umuterankunga wayo mukuru kuva mu 2022.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Estadi Olímpic Lluís Companys i Montjuïc,
aho Travis Scott azaba akurikiye abandi bahanzi nka Drake, Rosalía, Coldplay,
Karol G, na The Rolling Stones bose bamaze kugaragara ku myambaro ya Barça mu
mikino nk’iyi.
Travis Scott, w’imyaka 33 y’amavuko, akomoka muri Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite izina rikomeye ku isi kubera ibihangano bye bigezweho, bikaba bimaze kumuhesha abakunzi barenga 68 miliyoni bamukurikirana buri kwezi kuri Spotify.
Uyu muhanzi ari mu bahanzi 10 ba mbere bumvwa cyane ku
rubuga rwa Spotify, aho ahanganye n’ibyamamare nka Taylor Swift, The Weeknd na Bad
Bunny.
Spotify, binyuze muri ubu bufatanye, igamije kuzamura umubano w’umuziki
n’umupira w’amaguru, aho buri mukino wa El Clasico uba ari umwanya mwiza wo
kumenyekanisha abahanzi batandukanye binyuze ku mwambaro wa FC Barcelona.
Mu gihe Barcelona iri imbere ya Real Madrid n’amanota 4 ku rutonde rwa
shampiyona, uyu mukino uzaba ufite akamaro kanini mu rugamba rwo gushaka
igikombe cya La Liga.
Travis Scott azagaragara ku mwambaro FC Barcelona izacakiranamo na Real Madrid yambaye
TANGA IGITECYEREZO