Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri saa cyenda.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
90+3' Niyomugabo Claude yeretswe ikarita y'umuhondo kubera kuburana cyane
90+1' Nyuma yuko Police FC ibonye igitego cyo kwishyura imbaraga ziriyongereye, Ani Elijah yarabonye uburyo gusa birangira umupira atawufatishije neza
Umukino wongewehi iminota 5
90' Byiringiro Lague atanze umupira mwiza imbere y'izamu usanga Chukwuma Odili ahita awushyira mu izamu igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse
89' Nyamukandagira irase igitego cyabazwe! Tuyisenge Arsene ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu usanga Mamadou Lamine Bah ahagaze wenyine rekura ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu kure
87' Chukwuma Odili yari abonye umupira imbere y'izamu ariko ba myugariro ba APR FC bitwara neza birangira umurenganye
84' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Hakim Kiwanuka hajyamo Tuyisenge Arsene
83' Penariti itewe na Ruboneka Jean Bosco ahita ayinjiza igitego cya mbere kiba kirabonetse
82' APR FC ibonye penariti ku ikosa David Chemese akoreye Victor Mbaoma
80' Richmond Lamptey atanze umupira mwiza kwa Hakim Kiwanuka ariruka arawufata gusa birangira awusubije inyuma
78' Police FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Didier hajyamo Byiringiro Lague
76' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mamadou Sy na Nshimirimana Ismael hajyamo Victor Mbaoma na Mamadou Lamine Bah
75' David Chimese atabaye Police FC ku mupira mwiza waruhawe Mamadou Sy ariko araryama awumukuraho
74' Mugisha Didier yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Niyomugabo Claude
70' Ishimwe Christian azamuye kufura ariko Pierre afata umupira nta nkomyi
66' Achraf Mandela ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka abarimo Ani Elijah ariko ba myugariro ba APR FC batarabara bashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga
63' Denis Omedi abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina aracenga arekura ishoti ariko umunyezamu wa Police FC arataraba
62' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan hajyamo Denis Omedi na Richmond Lamptey
58' APR FC yarizamukanye umupira ihererekanya neza ugeze kwa Mugisha Gilbert agiye kuwutanga kwa Niyomugabo Claude,myugariro wa Police FC,Ndizeye Samuel arataraba
57' Police FC ikoze impinduka havamo Kilongozi Richard hajyamo Chukwuma Odili
56' Ishimwe Christian yarazamuye umupira mwiza ashaka Ani Elijah ariko Ruboneka Jean Bosco aratabara ashyira umupira muri koroneri
49' Ani Elijah yihambuye ishoti riremereye ariko Ishimwe Pirre aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo ibyara
47' Kilongozi Richard yari abonye umupira mwiza ariko umusifuzi yerekana ko habayemo kurarira
Igice cya kabiri kiratangiye
Igice cya mbere kirangiye ari 0-0
45+3' Nyibizi Ramadhan arase uburyo bwashoboraga kugira ikivamo aho abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina atinda gutera myugariro wa Police FC ahita amugeraho
45+1' Byiringiro Gilbert ahinduye umupira mwiza ashaka umutwe wa Mamadou Sy ariko david Chimeze aratabara ashyira umupira koroneri itagize ikivamo
Igice cya mbere cyongeweho iminota 3
42' APR FC ibonye kufura iterwa na Niyibizi Ramadhan ariko umupira ukubita mu rukuta
39' Abakinnyi ba Police FC baburanye penariti ku ikosa Ndizeye Samuel yarakoreye Mugisha Gilbert gusa umusifuzi akerekana ko ari ugutereka umupira imbere y'izamu
36' Aliou Souane aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yuko akandagiwe
34' Police FC yari iremye uburyo imbere y'izamu ku mupira waruhinduwe na Ishimwe Chiristian gusa Iradukunda Simeon ashyizeho umutwe umupira unyura hepfo y'izamu gato cyane
31' Ruboneka Jean Bosco ateye koroneri,Rukundo Onesme akuramo umupira wongera kumusanga arekura ishoti ariko rinyura impande y'izamu
29' Mugisha Didier yaracomekeye umupira mwiza Ani Elijah ariko birangira Niyomugabo Claude atabaye
26' Aliou Souane abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Ani Elijah ndetse hatangwa na kufura itewe na Ishimwe Christian ariko Ishimwe Pirre aratabara
22' Mugisha Gilbert yari abonye umupira mwiza agiye guhindukira ngo yinjire mu rubuga rw'amahina Achraf Mandel ahita awumukuraho
20' Kugeza ubu abanyezamu b'amakipe yombi nta kazi barahura nako dore ko nta kipe nimwe irarema uburyo buremereye imbere y'izamu
17' Ikipe y'Ingabo z'igihugu ikomeje kubona kufura gusa kuzibyaza umusaruro byabaye ikibazo,yongeye kuyibona ariko Niyibizi Ramadhan ayitera hejuru y'izamu kure
14' APR FC ibonye kufura ivuye ku ikosa David Chimeze akoreye Mugisha Gilbert iterwa na Ruboneka gusa habura ukozaho ukuguru
13' Hakim Kiwanuka yarahaye umupira mwiza imbere y'izamu Mamadou Sy ariko umubana muremure urarenga
10' Muri iyi minota ikipe ya Police FC niyo iri guhererekanya umupira ariko kugera imbere y'izamu ntabwo biri gukunda
8' Police FC ibonye indi koroneri iterwa na Ishimwe Christian ariko ba myugariro ba APR FC bakuraho umupira nta nkomyi
5' Ikipe ya Police FC ibonye koroneri ku mupira Kirongozi Richard yaragiye guhindura imbere y'izamu gusa birangira Mugisha Gilbert awurengeje. Iyi koroneri birangiye nta kivuyemo
4' Denis Omedi yari abonye umupira mwiza agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko Ishimwe Christian arawumurengesha
3' Ikipe ya APR FC ntabwo irahuza neza,iri guhererekanya ariko yajya kugera imbere y'izamu umupira abakinnyi ba Police FC bagahita bawifatira
2' APR FC ibonye kufura ariko Niyibizi Ramadhan agiye kuyihererekanya na Denis Omed umupira barawufata
1' Umukino utangijwe n'ikipe ya APR FC ndetse yaribonye uburyo ku mupira Mugisha Gilbert yari abonye ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko ba myugariro baramutangira
Umukino utangiye utinzeho iminota 6 kubera imvura iri kugwa kuri Kigali Pele Stadium
15:05' Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
14:58' Imvura nyinshi iri kugwa kuri Kigali Pele Stadium ishobora gutuma umukino utinda gutangira,harabura ikinota ibiri ngo umukino utangire ariko ntabwo abafana barasohoka mu rwambariro
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga;Ishimwe Pierre,Niyomugabo Claude,Alioun Souane ,,Nshimirimana Ismail ,Ruboneka Bosco, Niyibizi Ramadhan,Byiringiro Jean Gilbert,Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga; Rukundo Onesme,Chimeze Davide ,Ishimwe Christian,Msanga Henry,Mandela Ashraf,Ngabonziza Pacifique,Ndizeye Samuel ,Ani Elijah, Iradukunda Simeon, Richard Kirongozi na Mugisha Didier.
Ikipe ya Police FC yageze muri 1/2 nyuma yuko yasezereye AS Kigali muri 1/4 ku kinyuranyo cy'ibitego 4-3 mu gihe APR FC yo yasezereye Gasogi United iyitsinze ku kinyuranyo cy'igitego 1-0.
Police FC niyo ifite igikombe cy'Amahoro giheruka aho yatsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma. Ni mu gihe APR FC yo yari yasezerewe na Gasogi United muri 1/4 iyitsinze penariti 4-3.
Ubwo abakinnyi ba Police FC bageraga kuri Stade
TANGA IGITECYEREZO