Kigali

Marcelo yageneye ubutumwa Arsenal mbere yo gukina na Real Madrid

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2025 13:45
0


Mu gihe Arsenal yitegura kujya i Madrid gukina umukino wa kabiri wa ¼ cya UEFA Champions League, Marcelo wahoze ari kapiteni wa Real Madrid yateye abafana akanyabugabo abizeza ko nta na rimwe wakwemeza ko Real yarangiye.



Nyuma y’uko Arsenal itsinze Real Madrid ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Londres, benshi batangiye kwemeza ko urugendo rwa Los Blancos muri uyu mwaka rurangiye. Gusa ku bwa Marcelo, iyi si inshuro ya mbere abantu bibeshye kuri Real Madrid.

Mu kiganiro yahaye ESPN ubwo yitabiraga umukino w’abakinnyi b’inararibonye ba El Clasico muri Mexique. Yagize ati: “Nubwo ibitego bitatu ari byinshi, Real Madrid ifite amateka yihariye. Twatojwe kudacika intege kuva tukinjira muri iyi kipe. Abafana bazadushyigikira, twese twizeye ko bishoboka.”

“Gukinana umurava biri mu maraso ya Real Madrid, kwicisha bugufi, n’akazi gakomeye. Ibyo byose bigira uruhare mu gutuma dukora ibidasanzwe. Real izagaruka.”

Uyu mukino uzabera kuri Santiago Bernabeu, ahakorerwa ibitangaza kenshi   ndetse umukino uzakinwa igisenge cy’iyo stade gifunzwe, nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo bari bakiriye Manchester City, ibi bikaba bigamije gufunga urusaku rw’abafana imbere mu kibuga no gutera igitutu Arsenal.

 

Marcelo wabaye icyogere muri Real Madrid yavuze ko Arsenal itakwizera gusezerera Real Madrid kuko ifite umuco wihariye

Arsenal iracakirana na Real Madrid kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND