Kigali

Luka Modric yaguze ikipe yo mu Bwongereza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/04/2025 15:53
0


Umukinnyi ukomoka muri Croatia ukinira ikipe ya Real Madrid, Luka Modric yaguze ikipe ya Swansea City ikina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Bwongereza.



Nk'uko byatangajwe n'Umunyamakuru Fabrizio Romano, uyu mukinnyi kuri ubu ni we ufite imigabane myinshi muri iyi kipe ya Suansea City nyuma y'uko abari bayifite mu biganza baheruka guhinduka.

‎‎Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba aribwo azahita yinjira mu buyobozi bwayo gusa ntabwo haramenyekana amafaranga yayiguze ndetse n'imigabane yaguze uko ingana muri rusange.

‎‎Nubwo uyu mukinnyi ubitse Ballon d'Or ya 2018 yaguze Swansea City ariko aracyafite ubushake bwo gukomeza gukinira Real Madrid aho byitezwe ko azongera amasezerano y'umwaka umwe nkuko byari byagenze mu mpeshyi y'umwaka ushize.

‎‎Swansea City yamaze kujya mu biganza bya Luka Modric kuri ubu iri ku mwanya wa 12 muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Bwongereza ndetse nta n'umutoza ifite kugeza ubu nyuma yuko yirukanye Luke Williams mu kwezi kwashize.

‎‎Uwitwa Alan Sheehan kuri ubu niwe uyifite nk'umutoza wagateganyo.  iyi kipe iri kurwana no kureba uko yasubira mu cyiciro cya mbere iherukamo muri 2018 ndetse birashoboka dore ko ikipe ya 4 kugeza ubu iyirusha amanota 8 gusa.

‎‎Luka Modric abaye umukinnyi wa 3 ukinira Real Madrid ugize ikipe nyuma ya Kylian Mbappé na Vinicius Junior.

Luka Modric yaguze ikipe ya Swansea City 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND