Umunya Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uherutse guhagarikwa na Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi, yahakanye ubwo burwayi ahubwo avuga ko yishuza amafaranga Miliyoni 45 Rwf.
Nyuma y’uko Rayon Sports ihagaritse by’agateganyo umutoza
wayo mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, uyu
mugabo ukomoka muri Brésil yatangaje ko impamvu zatanzwe zitumvikana anasaba
kwishyurwa umushahara we w’amezi atandatu asigaye ku masezerano ye.
Ku wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025,
nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Robertinho na Mazimpaka André,
umutoza w’abanyezamu, bubamenyesha ko bahagaritswe by’agateganyo, maze
Robertinho abwirwa ko ari ku mpamvu z’uburwayi. Ariko Robertinho we yemeje ko
ameze neza.
Yagize ati: “Njyewe nta burwayi
mfite. Nta muganga wigeze ambwira ko ndwaye. Ibyo kuba baramfatiriye icyemezo
nk’icy’umurwayi birantangaje. Ahubwo niba nta kazi mfite, sinumva impamvu
naguma hano.”
Robertinho uhembwa amadolari
ibihumbi bitanu ku kwezi (5,000$), avuga ko adaheruka guhembwa kuva muri
Mutarama 2025. Bityo asaba ubuyobozi bw’ikipe kumwishyura ibihwanye n’amezi
atandatu, amafaranga angana na 30,000$, arenga miliyoni 43 z’amafaranga y’u
Rwanda, nk’uko amasezerano ye abiteganya.
Yakomeje agira ati: “Simba ndi
gukora, sinari gukomeza kuba mu gihugu ntagira aho nkorera kandi ntagihabwa
umushahara. Nta kidasanzwe nsabye uretse kwishyurwa ibyo nemerewe, hanyuma
nkasubira iwacu muri Brésil, nsange umuryango wanjye.”
Mu kiganiro yagiranye na Radio & TV10, uyu mutoza yavuze ko aramutse abonye ubwishyu, nta kindi kibazo yaba
agifitanye na Rayon Sports. Yavuze kandi ko atigeze agira uruhare mu
makimbirane cyangwa mu gushishikariza abakinnyi kugira imyitwarire mibi nk’uko
bamwe babivuga mu ibanga.
“Ikibazo si njyewe. Ikibazo kiri mu
buyobozi butubahiriza inshingano zabwo. Nta muntu ukwiye gufatirwa ibihano
bikomeye kubera urujijo rutagira gihamya."
Robertinho yahakanye ko afite uburwayi yashinjwe na Rayon Sports ijya kumuhagarika
TANGA IGITECYEREZO